1  2  3  

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-23 10:57:36

Hon Diane genda wagorwa! Uri umu catholique, bityo ntugomba guhatira idini ryawe gukora ibitandukanye n'imyemerere yaryo. Ariko kandi u Rwanda rwugarijwe n'ubwinshi bw'abaturage aho ruyingayunga 500hab/km2. Abantu nibakomeza kwiyongera bazatungwa n'iki ko ubuhinzi aho gutera imbere ahubwo bwasubiye inyuma cyane?

2
eugene 2019-06-23 10:07:27

muzashyireho uburyo bwogutanga amashimwe kubabyubahije cyane abandi bazahita bizana,

3
Mariza 2019-06-24 14:52:07

Maremba :((((((ntukabeshyere kiriziya ngo niyo yigishije urwango abantu bagatsemba abandi!!!!! Iki kinyoma ujye ukuvuga wibukeko natwe ababyeyi bacu bapfuye biriwe mu kiriziya cyangwa ahandi Kandi bari abagaturika Umupaditeri wasenyeyeho urusengero. Yari umugatorika Uriya musiramu wafunzwe muri arusha hassani yari umugaturika Ni mukomeza gutyo muvuga ibintu byi kwiturira idini bibi byose iyo reconciliation izaba iri gutobangwa Nabaye umugaturika ntaho numvise padiri yigisha kwica abantu Amadini yose arimo abishaka abantu None buri munsi ibibi mubitwerera kiriziya Kiriziya ni umubyeyi wa bose Kandi ni ibyo abana bayo bakoze yabisabiye imbabazi Ubu kiriziya ifite umubano mwiza ni igihugu Ariko ibyo byo kuzana ikintu cyose ngo kiriziya Nabyo leta igomba kubyigaho kuko bituma bwa bwiyongere bwingera kwandagaza aho kwegerana Naho kiriziya yarabibabwiye ko Rwose itazakoresha iryo tegeko mwabanye ryo kwica abana Kandi mu mavuriro yaryo ibifitiye uburenganzira kuko Niko imyemerere ivuga Ubwo rero ushaka kwifungisha Gukuramo inda ajye ajya mu mavuriro ya abarokore, abasiramu na abayohova na aya leta kuko abagaturika si bo bonyine bafite ivuriro Mureke kiriziya ukore iyogezabutumwa ryayo mu mahoro Kwica kose nu ukwica niyo inda ari icyumweru iba yabaye umwana uzavuka Diane gashumba abizi neza kubarusha nuko ari akazi ashinzwe nziko azi ingaruka za avortement kurenza abayikorerwa Azi iminsi umuntu avugiraho ko yasabye Ni mureke kiriziya ugire amahoro nkuko aricyo kiyiraje inshinga Naho ibyo byo gukuramo inda no guha imiti abana ba 13 ngo badasoma nanjye ndabishyigikiye rwose Ubu abantu bari kubyara abana bafite Autisme kubwinshi kubera nu ubujiji na aba infirmiere ba baswa batazi kwigisha abagore uko banywa iyo miti Mwigeze mubona kera abana bavuka ni ibimuga bya Autisme nkibi biriho Mu burayi bafite budget yabo bana bavuka gutyo Mwe murayifite???? Ko na abazima bwaki ibamaze??? None muri gukurura ibiremarema Mwese muziko imiti yo kuringaniza ari mibi nukubura uko umuntu agira Ubundi si ikintu Abo itera imitima Abo itera depression Abo itera obesite Abo bose ikimbabaza leta ushyiraho ingamba zo kubaha iyo miti Ariko ntishyiraho ingamba zo kubavura izo consequence ingaruka Kuko nta na fr ifite ubwo bushobozi ntabwo turageraho Nyamara wonkeje igihe kirekire Ugakangurira umugabo umuco wo kwiyakana nkuko twawusanze ukigishwa ku bagabo bakuze Ubundi umugore akamenya igihe cyose ashobora gusaba we nu umugabo Babaho batabyaye benshi Kandi badafite nu ubumuga Igihe bikeka bagakoresha agakingirizo Ubundi iyo miti yica ukabaho burundu Ni muhagarare mwubake ibigo bya abana bari kuvukira hejuru yiyo miti bakaba baza bafite ubumuga bwa autisme ni ibindi Mubimenyeko ibi twese bitureba

4
Jean 2019-06-23 14:30:06

Niba Kiliziya Gatolika ibuza abaganga bahawe akazi na Leta kdi bahembwa na Leta gukora umurimo basabwa na Leta, noneho iyi kiliziya ijye ibihembera. Tureke kuba abafarizayo. Ntawe ncira urubanza ariko ntawarahira yemeza ko agakingirizo kadakoreshwa no mu bihaye Imana.Imana itubabarire kuko niyo izi byose.

5
Mbega 2019-06-23 14:01:55

Ndumiwe, kiliziya " kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere" umusaruro byatanga ni 0% harya Abapadiri ntibakora sex !! Kiliziya ni mureke kubeshya mufashe igihugu gukemura ikibazo. mwaretse kwirengagiza ikibazo muzi. harya muri genocide PAPA yatabaye Abanyarwanda ? burya bwose kwiga betera ubwenge kusanzwe abufite.

6
ahahaha 2019-06-23 14:30:03

AKUMIRO NI INDA NAHO AMAVUNJA ARAHANDURWA. KILIZIYA GATURIKA, IGIHUGU MU IKINDI!!!!! Nibwo buryo babonye bwo gusaba leta imbabazi z'ukuntu bahemukiye abagatulika n'abanyarwanda muri rusange, bapanga n'aba jenosideri? Ariko se kilizia izahora mu makosa kugeza ryari? ABAPADIRI SE KO BABONEZA URUBYARO? BARETSE ABASHAKA BAKABONEZA NABO URUBYARO? Nzabandora ni umwana w'umunya Rwanda

7
Vedaste 2019-06-23 14:30:00

Kiliziya ifite intege igenderaho nikomereze aho mugufata umwanzuro kandi ikindi nuwo Gashumba uvugako akoresha ubwenge mukuboneza urubyaro mbona ntabwenge burimo kuko umugabo ubwe numugore we niwe bagomba gufata umwanzuro naho ubu ndi ntidukoreshe abantu nkinyamaswa umugore tumuhe agaciro numugabo tumuhe agaciro bumvikane mubyo gutera akabariro ubwabo kugira babyare abobashoboye kurera badakoresheje ibyakizungu . kuko umuntu afite ubwenge ntitugakoreshwe rero numubiri. Kuko uko ushonje siko ufungura. Kiliziya Komeza wereke abaturuge ko gukoresha ibyakizungu ataribyiza bakoreshe ibyakamere.

8
Nkusi Norbert 2019-06-23 14:01:55

Ahaaa ubwo ari gatolika se haricyo barenzaho iyo biba byakozwe namatorero yabarokore bari kubyuka bayafunga bati nakajagari nibindi nkibyo!

9
munyarwanda 2019-06-23 14:01:55

njye ndumva mugihe ayo mavuriro ari aya kiliziya I fire uburenganzira bwo kwanga gukoreramo ibyo bikorwa, nkuko umuntu ashobora gufungura hotel ntagurishe inzoga.

10
Egoko 2019-06-23 14:01:46

Olivier ntago wari uzi ko Kiriziya gatorika ali Leta? Urwanda rufite ijwi ringana n'iryayo muri UN. Icyi cyemezo cyayo iyaba cyafashwe na rimwe mu.matorero y'abarokore RGB n'uturere bari kumanukana imfunguzo n'imapuro zifunga butari bwanacya. Naho kiriziya yo bagomba kwitonda no guhendahenda kuko nayo ni Leta da.

11
Alexis 2019-06-23 14:01:38

Ubonye yaba kiriziya gaturika yadufashakaga tukamagana niyi myanzuro reta yafashe yo gukuramo Inda. Ikibirinyuma ko ari amahano.

12
Gafaranga 2019-06-25 13:42:06

Igitangaje ni uko Vatican ariyo ifite abaturage bakeya ku isi. Abihaye Imana bebshi bahisemo kudashaka. Abandi bategeka abo baziteye kuzikuramo. Hari nabahisemo kuba abatinganyi. Benshi bashinjwa gufata kungufu abana n'abakuru. Ibi nabyo ntamyemerere mbonyemo ahubwo ni amaco yinda mu buryo bwo kwizirikaho abayoboke. Gusa Leta ubwayo ntiyananirwa kugeza izi service kubo igomba kuzigenera. Nubwo amavuriro aribo bayubatse, ntibivuze ko service zitabangikanywa. Kwagura cg gushyira agashami n'abakozi kuri ayo mavuriro biroroshye cyane kuruta guterana amagambo. Nibagende gakeya abanyarwanda sibo bayobewe ibyo bashaka.

13
Umuswa wiyita Hitimana 2019-06-25 13:41:51

Niko wowe wiyita Hitimana! Uratinyuka ukavuga ko Bibiliya ntacyo ivuga kuri ibyo byitwa "kuboneza urubyaro" bityo ukemeza ko atari icyaha? Iyo Bibiliya yawe urebe niba utarayiciyemo impapuro cyangwa se ahubwo uyifate ujye uyisoma aho kubeshya rubanda wiyita inzobere muri Bibiliya. Niko ye, ntiwigeze usoma umutwe wa 38 w'igitabo cy'Intangiriro aho bavuga ishyano Imana yateje uwitwa Onani imuhora mwene ibyo mwe mwita "kuboneza urubyaro?" Uyu mugabo yabonanaga n'umugore maze imbuto akazisuka hanze. Imana rero iramwibasira kubera ko ibyo ibyanga urunuka. Birababaje kubona ibi utabizi kandi wigaragaza nk'inzobere muri Bibiliya ukiha kuyivugisha ibijyanye gusa n'ubujiji bwawe. Ibintu koko biri mu gitabo cya mbere cya Bibiliya? Ubwo se wayibayemo inzobere uhereye mu gitabo cya nyuma?

14
Kalimba 2019-06-23 14:29:55

Ko nta muyobozi uribaza ubusumbane bw'imishahara ituma bamwe bagwa umudari abandi bamena ibiryo? Hazagire uzamura iryo jwi,twumve igisubizo ahabwa. Ibyo bindi ni ukurangaza rubanda ngo bagire ngo Kiriziya Gatolika ni yo nyirabayazana w'ibibazo biba muri kino gihugu? Nyirigitwe kinini ntarengwa n'imijugujugu koko.

15
Bibi 2019-06-23 14:01:28

Ese Ko Abagize Amahirwe Yo Kuvuka Mwikunda,mwakwishe Abakuze Mukareka Abavuka Nabo Bakabaho Niba Mudashaka Kuzura Isi,sidufite Uburenganzira Bungana Nubwabo!?

16
Innocent 2019-06-22 19:19:31

Ese Gashumba we iyo bamuboneza ninde uba uri kuvuga ibyo ari kuvuga ubu?

17
Olivier 2019-06-22 17:27:23

Ese ko numva kiriziya igiye kuba guverinoma? Ubu leta ige igira abakozi na kiriziya igire abayo ngaho ngo ni imyemerere? Ubu se ruzacika rute uru rubanza ra?

18
Maremba 2019-06-22 17:27:20

Aha rwose kiliziya gatorika ivuze ikintu cyiza kuva yabaho, narinyimenyereye mu bibi dore mo ariyo yigishije urwango abantu bagahinduka inyamaswa bagatsemba abaturanyi babo babaziza uko bavutse. Aha rero rwose ivuze icyiza yabera, ibyo mwita kuboneza urubyaro mufunga abantu kubyara ni ibiki koko? Mwebwe ubwanyu murabyikorera? Murafunga abantu imbyaro mukarunda abanyamahanga mu gihugu murumva bene Gihanga batazashira nibatibyara maze abo bahinde n abarabu n abashinwa n abazungu murunda mu gihugu bakakijyana? iyo mitegekere ni nyabaki? rwose ndagaya cyane gufunga abantu imbyaro nkaba nkangurira bene wacu kubyara abo bashoboye kurera bakirinda kwifungisha imbyaro, ubwose umwana upfuye wabyara undi ute kandi warifungishije?mube abanyabwenge mwige kuboneza imbyaro bya gakondo kuko nibyo bitica na kimwe naho uyu gashumba sinzi ibyo arimo ni ubujiji gusa we akumva ko ari ubuhanga ngo ni uko ari iby abazungu hahh ikibazo Afrika ifite ni abategetsi buzuyemo ubukoroni mu mitwe yabo aho kwigira kuri gakondo yabo ngo bayivomemo ibisubizo bakurikira iby abazungu nyamara byanduye kubi. Naho ibyo arimo kwivugisha ngo birwanya imirire mibi ngo bipima sida, ninde wamubwiye ko gufunga abantu inda ibyara birwanya imirire mibi cg sida? Umva ngo arajijisha mbega, imirire mibi izavaho abantu nibahinga iby umwimerere bakareka biriya by imbuto zitubuwe kuko biriya ni uburozi bwangiza intungamubiri z igihingwa ugasanga giteje indwara mu muntu, naho iyo sida nibareke ubusambanyi.

19
mupenzi 2019-06-22 17:27:17

Uwamenya ingaruka mbi z'ubu buryo bwa kizungu ntiyakomeza kubukoresha

20
mupenzi 2019-06-22 17:30:16

None se Gahumba we, urashaka gukoresha Kiliziya ibyo itemera?????? Kiliziya yabibabwiye kuva kera ko ibyo bihabanye no ukwemera kwabo none ngo ni ibe abafatanya cyaha!!!!!! Ibi bintu by'imiti, inshinge, kwifungisha ni bibi cyane madamu wanjye yarabifataga akajya arwaragurika, umutwe, ibibyimba, umunaniro nyuma twarabiretse ubu ameze neza nta bibyimba, nta mutwe, nta munaniro, kiliziya njyewe narayishimye nikomereze aho. Kiliziya ntirwanya kuboneza ahubwo irwanya imiti, inshinge, kwifungisha. Ubu dukoresha kamere kandi ntakibazo dufite. Ahubwo na leta numva yashishikariza uburyo bwa kamere kuruta ubwa kizungu. Ubuzima ni impano y'Imana tugomba kububungabunga. Ahubwo andi madini ko aba badive, abaprotestant ko batavuga??? Kiliziya congratulations!!!!

1  2  3