1  2  3  4  5  

1
Sano 2019-07-26 12:17:40

Inyandiko nk izi, nizo zihamya uburyarya bwa société nyarwanda. Bimaze iki guhora tubwira amahanga ko ubu abanyarwanda bashishikajwe n ibyiza biri imbere2, kandi duhora tureba inyuma ? Wajya imbere ute amaso yawe areba inyuma ?

2
Gashyiga Karubanda 2019-07-26 12:26:00

Uncle Tom, wakoze rwose kandi ukomereze aho! Ubonye iyo bose ubadushyirira ku karubanda bikajya ahagaragara? Uravuga rwose ibyabaye kandi bizafasha ku bwiyunge bwuzuye. Bareke kugutega iminsi no kugutera ubwoba. Nibiba ngombwa ushinge ikinyamakuru cyawe urebe ukuntu ukuri bamwe kubasharirira, abandi benshi kuturyohera! Ibi bizatuma nta n'umwe uzongera gukinisha guhembera umuriro n'urwango mu bantu...

3
Tom arapfobya 2019-07-26 12:26:00

Niba uyu Musenyeri wari Umututsi nawe yaragize ingengabitekerezo, ubwo iyo ngengabitekerezo ntibivuga ko yateguraga ikindi kitari "jenoside twe tuzi yakorewe abatutsi? " sinahamya ko yateguraga jenoside izahitana abatutsi nawe ari we. Aha rero nido Tom waba upfobya amateka yacu uvuze ko mu bateguye jenoside harimo n'abatutsi.

4
Gashyiga 2019-07-26 12:26:00

Uncle Tom, wakoze rwose kandi ukomereze aho! Ubonye iyo bose ubadushyirira ku karubanda bikajya ahagaragara? Uravuga rwose ibyabaye kandi bizafasha ku bwiyunge bwuzuye. Bareke kugutega iminsi no kugutera ubwoba. Nibiba ngombwa ushinge ikinyamakuru cyawe urebe ukuntu ukuri bamwe kubasharirira, abandi benshi kuturyohera! Ibi bizatuma nta n'umwe uzongera gukinisha guhembera umuriro n'urwango mu bantu...

5
john 2019-07-25 22:18:51

njye ndibaza niba comment nyinshi zitanyonzwe kuri iyi nkuru.Kuko njye mu mutima wanjye ndumva abantu benshi bari bakwiye gutashigikira iyi nkuri c'est qui est le contraire.umushakashatsi dukeneye nukora ubushakashatsi burushijeho kunga ubumwe bwabanyarwanda,none TOM we bihabanye.Njye ndumva niba musenyeri yarakoze amakosa bitari bikwiye kunyuzwa mwitangazamakuru Kandi nigihe gishize ubu step twari kuba tugezeho ni ukwiyunga apana kuzura akaboze.Igihe mujye mugerageza mutambutse ibyunga abanyarwanda apana ibibasenya.

6
Ndibariza 2019-07-25 22:18:26

Tom muntu mukuru, mfite akabazo. Jye natangiye gukurikira ibya politiki ntinze ariko n'amateka sinyazi cyane nagira ngo nkurikije ibyo wanditse umfashe gusubiza akabazo numva kandemereye: "ESE MURI 90 NTA KINDI GISUBIZO CYASHOBOKAGA URETSE INTAMBARA"... ndakuramukije ngushimira ni impamo mba ndoga uwangabiye. Tom ukunda igihugu cyawe kandi nanjye ndagikunda ariko nzi ko udakunda intambara kuko nta musaruro mwiza uva ku giti cy'imbunda. Igiti bakoramo imbunda numva nzakita induru. Sinkubeshya ndakakubura, nta na rimwe intambara isozwa n'impundu...intambara ntitana n'amarira, amaraso, ubupfubyi, ibikomere nawe utayobewe... amahoro si imbuto wategereza ku munwa w'imbunda. Tom Ndahiro ariko turakubaha, ndanezererwa bikandenga iyo mbonye inkuru wandika, uri umuhanga ndetse ndemeza ko amasaha n'iminota umara ku nkuru nk'izi ni menshi. Hari byinshi ngushima ariko ndakugaya na none. Uri imfura jya wanga umugayo ube umugabo. Iyo ufata ijambo ryavugiwe mu gihe tutakirimo ukariha imbaraga zirenze igihe ryavugiwemo simbibonamo ubupfura mba nkwambuye. Byitwa guteranya no KUGAMBANA. Urimo guteranya abana n'ababyeyi. Urimo gukoresha ubuhanga uhemukira abantu bakunda igihugu nawe ukunda. Urimo kutubwira amagambo atatuvura na busa. Ahaaaaa... ese wowe uwajya mu mateka yawe ntiyaburamo ibimeze nk'ibyo wandika ku bandi. Kandi iyi ntwaro urimo gukoresha uhemukira abandi nutayireka nawe izakugiraho ingaruka zikomeye. Tom ibukaa abasore n'inkumi, abana abana bato za Kadogo, ibikwerere, abaturage b'aho imirwano yaberaga, ingabo zakomerekeye ku rugamba, urebe ingaruka z'imirwano, wibuke ko inkoramaraso zicaga urubozo abatutsi muri jenoside zabonaga urwitwazo mu byo amaradiyo yavugaga mu bice byarimo intambara... Uriya musaza w'i Kabwayi urimo kurwanya yarwanyije intambara uko yari ashoboye mu gihe cye. Kandi ntibitandukanye n'ubutamwa bwe. Na we yari afite inshingano zo guharanira ubumwe bw'abanyarwanda bo muri icyo gihe. Wowe urimo kubisoma imyaka 30 imaze gushira ukadufasha kubicurika no kubyumva intambike. Numbwira ariko ko intambara ari nziza ndaruca ndumire kuko ntaho tuba tugihuriye. Numbwira ko uteye urwanda aba agize neza nta jambo nongeraho. Nawe muvandimwe urimo gusoma ibi, ntituzagire aho twigisha ababyiruka ko hari intambara ijya iba ngombwa. Uwajya ashaka indi nzira yo gukemura ibibazo menya byaruta.Jye mpora ndata inkumi n'abasore bitanze kugira ngo jenoside ihagarare muri 94 ariko intambara yo muri 90 Nyakubahwa Tomu umbabarire umfashe kumva impamvu yayo. Ntubifate nabi jye ndishakira amateka: ESE MURI 90 NTA KINDI GISUBIZO CYASHOBOKAGA URETSE INTAMBARA. Tomu uri umuntu jyewe nkunda cyane, ariko nutansubiza iki kibazo ndababara.

7
che 2019-07-25 20:48:38

Ah bon, ntabyo nari pe, erega burya ni byiza kugira amakuru nkaya tikarushaho kumenyana, iyi nkuru ni nziza rwose.!

8
Ndibariza 2019-07-25 20:48:28

Tom muntu mukuru, mfite akabazo. Jye natangiye gukurikira ibya politiki ntinze ariko n'amateka sinyazi cyane nagira ngo nkurikije ibyo wanditse umfashe gusubiza akabazo numva kandemereye: "ESE MURI 90 NTA KINDI GISUBIZO CYASHOBOKAGA URETSE INTAMBARA"... ndakuramukije ngushimira ni impamo mba ndoga uwangabiye. Tom ukunda igihugu cyawe kandi nanjye ndagikunda ariko nzi ko udakunda intambara kuko nta musaruro mwiza uva ku giti cy'imbunda. Igiti bakoramo imbunda numva nzakita induru. Sinkubeshya ndakakubura, nta na rimwe intambara isozwa n'impundu...intambara ntitana n'amarira, amaraso, ubupfubyi, ibikomere nawe utayobewe... amahoro si imbuto wategereza ku munwa w'imbunda. Tom Ndahiro ariko turakubaha, ndanezererwa bikandenga iyo mbonye inkuru wandika, uri umuhanga ndetse ndemeza ko amasaha n'iminota umara ku nkuru nk'izi ni menshi. Hari byinshi ngushima ariko ndakugaya na none. Uri imfura jya wanga umugayo ube umugabo. Iyo ufata ijambo ryavugiwe mu gihe tutakirimo ukariha imbaraga zirenze igihe ryavugiwemo simbibonamo ubupfura mba nkwambuye. Byitwa guteranya no KUGAMBANA. Urimo guteranya abana n'ababyeyi. Urimo gukoresha ubuhanga uhemukira abantu bakunda igihugu nawe ukunda. Urimo kutubwira amagambo atatuvura na busa. Ahaaaaa... ese wowe uwajya mu mateka yawe ntiyaburamo ibimeze nk'ibyo wandika ku bandi. Kandi iyi ntwaro urimo gukoresha uhemukira abandi nutayireka nawe izakugiraho ingaruka zikomeye. Tom ibukaa abasore n'inkumi, abana abana bato za Kadogo, ibikwerere, abaturage b'aho imirwano yaberaga, ingabo zakomerekeye ku rugamba, urebe ingaruka z'imirwano, wibuke ko inkoramaraso zicaga urubozo abatutsi muri jenoside zabonaga urwitwazo mu byo amaradiyo yavugaga mu bice byarimo intambara... Uriya musaza w'i Kabwayi urimo kurwanya yarwanyije intambara uko yari ashoboye mu gihe cye. Kandi ntibitandukanye n'ubutamwa bwe. Na we yari afite inshingano zo guharanira ubumwe bw'abanyarwanda bo muri icyo gihe. Wowe urimo kubisoma imyaka 30 imaze gushira ukadufasha kubicurika no kubyumva intambike. Numbwira ariko ko intambara ari nziza ndaruca ndumire kuko ntaho tuba tugihuriye. Numbwira ko uteye urwanda aba agize neza nta jambo nongeraho. Nawe muvandimwe urimo gusoma ibi, ntituzagire aho twigisha ababyiruka ko hari intambara ijya iba ngombwa. Uwajya ashaka indi nzira yo gukemura ibibazo menya byaruta.Jye mpora ndata inkumi n'abasore bitanze kugira ngo jenoside ihagarare muri 94 ariko intambara yo muri 90 Nyakubahwa Tomu umbabarire umfashe kumva impamvu yayo. Ntubifate nabi jye ndishakira amateka: ESE MURI 90 NTA KINDI GISUBIZO CYASHOBOKAGA URETSE INTAMBARA. Tomu uri umuntu jyewe nkunda kabisa, ariko nutansubiza iki kibazo ndababara.

9
Bahinyuza 2019-07-25 20:48:23

Ariko uwagira Tom Ndahiro perezida wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge sibwo twagera ku ijana ku ijana ? Numva afite ibitekerezo byubaka.

10
Bahinyuza 2019-07-25 20:48:18

Ariko uwagira Tom Ndahiro perezida wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge sibwo twagera ku ijana ku ijana ? Numva afite ibitekerezo byubaka.

11
Bahinyuza 2019-07-25 20:48:13

Ariko uwagira Tom Ndahiro perezida wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge sibwo twagera ku ijana ku ijana ? Numva afite ibitekerezo byubaka.

12
Seruhanga 2019-07-25 20:47:54

Ndasubiza Mukiza: Muvandimwe wanjye, ihangane kuko "ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka". Kandi "uvuze ko nyir'urugo yapfuye siwe uba yamwishe". Na none ngo koko "ingwe ikurira abana ikakurusha uburakari". Mukiza we, erega ngo "akariho karavugwa". "Ducire mu gacuma haryoha ururaye".

13
Ruhiga 2019-07-25 20:47:17

Ndi kumwe nabavuga ko ukuri kwagombye kugaragara ibyo ni sawa kuri jye aho ngirira ikibazo ni iyo wanditse ibitajyanye numurongo mukuru twese tugomba kugenderaho kandi nabyo bishobora kuba ari ukuri kimwe nuko Tom ibyo yandika bishobora kuba ari ukuri. Ibi tukabyita ukuri bikanyuzwa mu binyamakuru nkiki ariko hagira uwandika ibindi nabyo bishobora kuba ari ukuri agahinduka ruvumwa umwanzi wu Rwanda umujenosideri, upfobya jenoside yakorewe abatutsi, ikigarasha nibindi bitutsi bitagira ingano. Mu Rwanda dufite ikibazo nyamara.

14
John 2019-07-25 20:47:08

Erega ngo iy'ukoze ikiza kiragukurikirana, kandi n'ikibi nuko. Myr Mbonyintege ibyo yanditse nibyo Tom avuze. Niba amuhimbiye byo byaba ari ibindi. Ariko kandi Myr Mbonyintege nawe ntawamurenganya. yari muri systeme ya Kiliziya ye,Kilizita yari yarituye MNDR,umwe mu bikomangoma byayo yarabereye muri Comite central. Hari umunyamahanga uherutse kuvuga( avuga Kiliziya Gatolika yo muri RDC) ko abayobozi ba Gatolika bacyeza Roma gusumbya gucyeza iGihugu cyabo. Myr Mbonyintege yicaye iKabgayi mu ntebe ya Peraudin. ijambo ryabo ntiritandukanye, kuko yose ava I Roma.Ndasa nuwemeza ko nubu ntacyo bavuga kitavuye Roma, nkibyo banditse ejobundi basabira imbabazi abicanyi bafunze si ibyabo kuko sinemeza ko Myr Kambanda na bagenzi be bayobewe uburemere byiyo baruwa ku banyarwanda yagenewe, nshobora gukeka ko bayihatiwe n'uhagarariye Roma mu Rwanda. kuba nubu Kiliziya Gatolika y'uRwanda yaranangiye ngo inasabire imbabazi uruhare rwayo muri genocide yakorewe abatutsi suko abasenyeri batabizi cg se bamwe batabishaka, ahubwo nuko roma yinangiye(harako yemeye ka nyirarureshwa). Kiliziya Gatolika y'u Rwanda nipfukame isenge, ihinduke ihindure n'imyigishirize( mu kwezi gushize hari colloque yabereye muri Christus yenda ni agatambwe), ijambo ry'Imana ribe ariryo ishyira imbere, ibanishe abantu, ibe inyangamugayo itanga urugero rwiza, ihagararire impfubyi n'abapfakazi, irwanye akarengane, ubusumbane n'amacakubiri. Ntaho ubundi ba Mbonyintege ntizabirinda mu buyobozi bwayo. Nimuyisengere.

15
Umukristu 2019-07-25 16:42:45

Ariko ko abantu mukunda gusebanya cyangwa byacitse, uwo musaza wurira uramuzi? uzi Imana yamutoye yakoreye kuva akiri umwana kugeza ubu asheshe akangohe? Uzi uwo yemeye n'uwo yihebeye? Ibyo uvuga niba ari byo koko ese nta bundi buryo umuntu yabivugamo, bifite umuco, ikinyabupfura, indagagaciro za kinyarwanda ndetse n'indagagaciro zigena imyandikire. Ese waramwegereye ubimubazaho ? Erega umuntu ni umuntu ashobora gukora agakosa, akagwa mu cyaha ariko umuntu si ibuye aranahinduka, avuga ibi cyangwa biriya bitewe n'impamvu n'igituma... Nemera neza ko uvuganye nawe wakwandika ibindi bitandukanye n'ibyo wandika ubu cyangwa se ukabyandika uko bikwiye...uwasesengura ibintu wandika agatoza umurongo amakosa ukora, amafuti aba arimo ...utekereza ko byangana iki...ubu se ibi birafasha iki mu bumwe bw'Abanyarwanda duharanira umunsi ku wundi.. ngaho komeza baguhe rugari... ariko twe tumuzi nk'Intore y'Imana Nzima.

16
sam 2019-07-25 14:13:44

inkuru nk'izi zibiba urwango mubona zidufasha iki? Tom Ndahiro uri umunyamakuru nemera ark inkuru nk'iyi kuyitaho umwanya uyandika ubu ubona imarira iki abanyarwanda ! Gusa igihe nemera nacyo chief editor kbsa mukore ibiteza imbere abanyarwanda

17
MM 2019-07-25 14:13:36

Ibi nibyo bikenewe kugirango abiha gupfobya genocide no kuyihakana babereke aho byahereye, naho abanenga Tom sinzi icyo mumuhora kuko icyo avuga n'ukuri ntabyo yahimbye., ibi nisomo kugirango nundi ubitekereza abiveho, erega iyo utemera ko urwaye ntanubwo wakira, turabiziko abakoze Genocide bakanayicengeza ntibaba bifuza ko ibi byajya ahagaragara,! birumvikana ko baba bicuza akazi bakoze, ibi rero ntago aribyo bituma ubumwe n'ubwiyunge butagerwaho, utazabishobora kubera iyinkuru nuko nubundi ntabyo yarafite,, ngo Urwanda ntiruzagira amahoro Tom agifite uruvugiro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!hahahahah, nabasize bishe imbaga y'abatutsi baratashye baratuzwa baratengamaye kubera imiyoborere myiza none Tom uri kuvuga ibyo dukeneye niwe uri kubuza u RWANDA amahoro? ibyo nibisanzwe ko ukuri kuryana. Wakoze Tom ahubwo ukomeze ujye uducukumburira tumenye byinshi tutari tuzi cyane abari bakiri bato,.

18
emmanuel 2019-07-25 11:55:11

Ndakugaye.

19
Biseri 2019-07-25 14:19:05

Uretse Imana yonyine ireba ahiherereye naho ana bitwa ngo n' abakozi b'Imana abenshi usanga ari abakozi binda zabo Cathorique yo ihagarariye satani kw' isi niba mbeshya Reba background yano ntakundi reta irica abantu benshi icyarimwe nkabo Roma yishe Murumva ko gukora genocide ishyigikiwe na cathorique ntagishya kirimo igishya cyari kuba iyo batayishyigikira nubu mpamya ko ibaye bayikora

20
mazina 2019-07-25 14:19:05

Wigira ubwoba Gasana we, aya si amatiku bwana Ndahiro avuga ahubwo ni ukuri. reka rero ukuri kwambare ubusa kugirango kugaragare. None se biblia ntagatifu NGO aba bihaye imana bagenderaho ntivuga gutya: ''mumenye ukuri; nimumenya ukuri kuzababatura''. Bakistu bavandimwe iryo ni ijambo ry'Imana. Nimuce bugufi rero tumenye ukuri kugirango dukire.

1  2  3  4  5