00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’i Burasirazuba, Kigali n’Amayaga bagiriwe inama ku myitwarire mu mpera za Nzeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyagiriye inama abahinzi bo mu bice bikunze kugira imvura nke nko mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali ndetse n’igice cy’Amayaga, guhinga mu buryo bubika amazi mu butaka mu minsi icumi ya nyuma ya Nzeri.

Mu itangazo rigaragaza uburyo imvura yaguye mu gice cya kabiri cya Nzeri n’ibyitezwe mu gice cya gatatu, Meteo Rwanda yagaragaje ko nubwo kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Nzeri hateganyijwe ko imvura izaboneka henshi mu gihugu, mu bice bidakunze kubonekamo imvura nyinshi abahinzi bakwiriye kwitegura.

Meteo Rwanda ivuga ko hagati y’itariki ya 22 na 23 Nzeri, imvura iteganyijwe cyane cyane mu bice by’amajyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba no mu ntara y’Amajyaruguru ndetse akaba ari na byo bice biteganyijwe kuzabona imvura nyinshi muri iki gice cya gatatu. Ahenshi mu gihugu imvura iziyongera hagati y’itariki ya 26 na 30 Nzeri.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe n’iminsi itandatu ndetse ikazaba iri hejuru gato y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari gutangira igihembwe cy’Ihinga 2022 A aho abahinzi bari gutera imbuto ari nako izatewe zimera, Meteo Rwanda yagiriye inama abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali ndetse n’igice cy’Amayaga, yo guhinga mu buryo bubika amazi mu butaka.

Iki kigo cyakomeje kigira kiti “Ibice bisanzwe bigira imvura ihagije bakwiye kugendera ku mvura iboneka bagakora imirimo y’ubuhinzi neza ituma bongera umusaruro. “

Mu gice cya gatatu cya Nzeri, imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 100.

Ibice bibonekamo imvura iringaniye abahinzi bagiriwe inama yo guhinga mu buryo bubika amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .