Abaturiye Pariki y’Ibirunga batangiye guhabwa amazi meza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 Werurwe 2021 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturiye Ibirunga mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu batangiye guhabwa amazi mu mushinga wiswe Virunga Belt uzanubaka umuhanda uzengurutse ibirunga mu rwego rwo koroshya ubuhahirane bw’aka kace kazwiho kweza ibirayi.

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwabitangaje ubwo hasozwaga umushinga wa Water for Virunga wahaga aba baturage ibigega byo gufata amazi mu rwego rwo gukumira isuri no kurinda pariki yibasirwaga n’aba baturage bajyagamo gushaka amazi mu masoko.

Muri uyu mushinga kandi hubatswe amavomero azafasha abaturage kubona amazi meza.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Water For Virunga mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gertjan Leereveld yavuze ko ibigega batanze byafashije mu gukumira amazi yambukaga muri Congo bigateza amakimbirane n’abaturage ba Kibumba.

Ati “Mu karere ka Rubavu twakoreye mu murenge wa Bugeshi aho twubatse ibigega 222 bikaba byarafashije abaturage gufata amazi y’imvura nyinshi yateraga isuri bigabanya n’amakimbirane abaturage bagiranaga n’abaturanyi ba Kibumba muri Congo kubera amazi yaturukaga mu Rwanda akabangiriza. Ubu dusize hashyizweho komite z’amazi eshatu zigizwe n’abantu 21 bazasigara bakurikirana aya mavomero natwe kandi tuzaba tubari hafi’’.

Uzaribara Théonestel umwe mu bazasigara bacunga amavomero yijeje ubufatanye bw’abaturage mu kwita kuri ayo mavomero.

Ati “Twishyize hamwe buri muturage atanga amafaranga adufasha kwizigamira kugira ngo nubwo umushinga urangiye tuzakomeze gufata neza ibi bigega nibiba ngombwa tuzagure ibindi. Abahinzi b’ibirayi nabo barimo kwizigamira mbere bagiraga amafaranga igihe cy’umwero nyuma ugasanga barimo kuguza’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias yavuze ko ikibazo cy’amazi kigiye kuba amateka mu bice by’ibirunga.

Ati “Nk’akarere ni inshingano kubungabaunga ibyakozwe mu gufata amazi tunabizeza ko ikibazo cy’amazi mu gace k’ibirunga kigiye kuba amateka kubw’umushinga wa Virunga Belt ugiye gukora umuhanda mwemerewe na Perezida uzava muri Burera ukazagera hano unyuze Musanze na Nyabihu kandi uwo muhanda uzazana n’imiyoboro y’amazi meza yo mu ruganda’’.

Mu murenge wa Bugeshi uturiye ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi hatanzwe ibigega 222 bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imvura idasanzwe ihoraho iturutse mu birunga igatwara ubutaka bwabo,ndetse no kubarinda kujya gushaka amazi mu masoko mu ishyamba ry’ibirunga aho bahuriraga n’imbogo zikabagirira nabi.

Ababyeyi bishimiye kubona amazi hafi bagaragaza ko agiye kubafasho kongera isuku
Bakira Innocent avoma amazi mu kigega yubakiwe
Ibi bigega abaturage bavuga ko bizabafasha kugira isuku no kudapfusha igihe cyabo ubusa bajya gushaka amazi ahandi
Ibigega byatanzwe bifite ubunini bwa litiro 5000
Mbere abaturage bajyaga gushaka amazi mu masoko ari mu kirunga cya Kalisimbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .