Ni ubukangurambaga bwiswe ‘Ukwezi kumwe, Impamvu imwe’, buzatangira tariki 1 Ugushyingo 2021.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, CANAL+ Rwanda yamuritse umushinga mugari wo gukusanya dekoderi zishaje zitakibasha kwakira amashusho mu buryo bushimishije kugira ngo zihurizwe hamwe zitunganywe neza.
Abafite Dekoderi zishaje basabwe kuzishyira Canal + zikanagurwa cyangwa zigasanwa zikongera zigakora, aho kuzivanga n’indi myanda kuko imyanda iva ku byuma by’ikoranabuhanga ari mibi ku bidukikije.
Ibice bya dekoderi bitazabasha gukira ngo byongere kwifashishwa bizavanwamo bizakurwamo ibikoze muri pulasitike bijanjagurwe kugira ngo bikoreshwe mu zindi nganda, mu gihe ibyuma bizasukurwa bikongera gukoreshwa mu buryo busukuye.
Canal+ Rwanda yahisemo gukorana na ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ nk’ikigo cy’intangarugero mu gusukura imyanda y’ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Ikigo cya Enviro Serve Rwanda Green Park, Olivier Mbera, yavuze ko bishimiye amasezerano y’umwaka bagiranye na Canal+ kuko n’igihugu cyizera ko ibikoresho iyi sosiyete yinjiza mu gihugu bitangiza ibidukikije.
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko iki kigo gikorana na Leta mu guteza imbere abaturage.
Yagize ati “Twe nka Canal + dukorana n’u Rwanda mu nzego zo guteza imbere imibereho y’abari n’abategarugori, kuzamura uburezi no kwita ku bidukikije. Ubu rero twinjiye mu bidukikije. Ni urwego rufite akamaro mu kurinda ubuzima bw’abaturage barimo n’abakiliya bacu kugira ngo tugire uruhare mu kugira ubuzima bwiza bw’abatuye u Rwanda.”
Canal+ Rwanda na ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ byatangije iyi gahunda mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu mushinga wayo w’igihe kirekire wo gutuma Umujyi wa Kigali uba ahantu hatoshye [Green City] nk’uko bikubiye mu cyerekezo cya 2050.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!