00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Ibidukikije ku kirwa biri mu marembera kubera imibonano mpuzabitsina ihakorerwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 03:38
Yasuwe :

Impirimbanyi mu kurengera ibidukikije ziri gutabariza ikirwa cya Gran Canaria, nyuma yo kuba indiri y’abakerarugendo bahakorera imibonano mpuzabitsina bakangiza ibidukikije bihaboneka.

Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorerwa kuri Dunas de Maspalomas Special Nature Reserve, bwagaragaje ko abakerarugendo bagenderera ako gace kazwiho kugira umucanga udasanzwe, bakomeje kuhangiza kubera imyanda bahasiga n’ibyo bahakorera.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyandika ku bidukikije, Journal of Environmental Management, yagaragaje ko kuri icyo kirwa hari ahantu 298 hangiritse cyane kubera kuhakorera imibonano mpuzabitsina.

Henshi muri aho hantu hangiritse, higanjemo ahahoze hari ibyatsi ariko bitakiharangwa kuko abahakorera imibonano mpuzabitsina babyangije, umucanga ukaba waranyanyagiye.

Hejuru yo gukandagira ibyatsi byo muri ako gace, hari n’aho bigenda birandurwa kugira ngo abakerarugendo babone uko bisanzura n’aho bubaka inzu nto zo kuryamamo, nkuko CNN yabitangaje.

Kuri icyo kirwa kandi hagaragaye imyanda myinshi yajugunywe n’abakerarugendo irimo itabi, udukingirizo, impapuro z’isuku yo mu bwiherero, uducupa n’ibindi. Hari n’uduce twahinduwe nk’ubwiherero kandi atari cyo twagenewe.

Abakoze ubushakashatsi bavuze ko intego ya mbere yatumye icyo cyanya kibungabungwa yarenzweho. Ubundi hagirwa icyanya cyihariye mu 1982, byari bigamije korohereza ubushakashatsi n’uburezi.

Ikirwa cya Gran Canaria kandi cyari cyizwiho kugira imiserebanya minini cyane ariko isa n’iyahacitse kubera gupfa urusorongo izize kumira udukingirizo.

Ikirwa cya Gran Canaria gisurwa n’abakerarugendo basaga miliyoni 14 buri mwaka biganjemo abo muri Amerika, u Bwongereza n’u Budage.

Ikirwa cya cya Gran Canaria cyizwiho kugira umucanga mwiza kandi wihariye ukurura abakerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .