Ibi bikaba bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko abuza gukora no gutumiza ibicuruzwa bya pulastiki, rikaba rishyigikira gahunda Leta yashyizeho mu 2008 yo guca amashashi n’ibindi byangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije, REMA, Kabera Juliet, yabwiye Rwanda Today ko u Rwanda rudashobora guhagarika ibicuruzwa bya pulastiki biva hanze ariko mu kubigabanya hashyirwaho umusoro mu kurengera ibidukikije kuko usanga biteza ingaruka cyane nko ku buhinzi.
Yagize ati “Ibice bya pulastiki bijya mu butaka bibangamira ubuhinzi kuko ntabwo ikimera gishobora kwera kiri hejuru ya pulastiki kandi ntabwo ibora.”
Yakomeje avuga ko amafaranga azajya acibwa ibi bicuruzwa azashyirwa mu bikorwa byo guhangana n’imyanda iterwa na pulastiki, akazunganirwa na miliyoni 690 yatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!