Uyu mushinga uri mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya REMA, Kaminuza y’u Rwanda n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC).
Bazaba bagizwe n’abanyeshuri 25 bazishyurirwa Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) n’abarimu ba kaminuza 25. Bazahabwa ibyo bazakenera byose mu masomo n’ikorwa ry’ubushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yasobanuye ko bazagenerwa ingingo bakoraho inyigo, amakuru avuyemo abe ari yo akoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha hazahamagazwa abanyeshuri bifuza kwiga muri iyo gahunda. Bazasaba kwishyurirwa binyuze muri HEC, abemerewe batangire kubukora ku buryo bazasoza icyo cyiciro banamurika inyigo.
Amasezerano agena ko ubwo bushakashatsi buzibanda ku bijyanye n’ingufu, amazi, n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Kabera yakomeje ati “Mu mezi yashize twabonye imyuzure yatwaraga imirima y’abantu ikangiza ibikorwaremezo, hakaba n’aho ihitanye ubuzima bw’abantu. Ibi iyo tubibonye duhita twibaza ngo biziyongera bingana iki? Mbese icyerekezo 2050 kizagirwaho ingaruka n’iyi mihindagurikire y’ibihe gute?”
“Ni yo mpamvu twavuze ngo kugira ngo tumenye ayo makuru yose, twashyiraho gahunda inononsoye, ifasha gukora imishinga yafasha igihugu guhangana n’izo ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ni yo mpamvu twatangije ubu bushakashatsi.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yashimangiye ko ubushakashatsi ari bwo bugaragaza ishusho nyakuri y’uko ibintu biteye.
Ati “Ushobora kubona habaye imyuzure cyangwa izuba ryinshi rikangiza ibidukikije. Icya mbere ni ukumenya ngo byaturutse kuki? Cyangwa ni gute twabyirinda bitaranaba. Ubushakashatsi rero ni cyo bugamije, butanga uwo murongo cyane cyane ibyo abantu bashingiraho.”
Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga n’Ikigega cy’Isi cyita ku Bidukikije (GEF) kibinyujije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP).
Umuyobobozi wa UR, Prof Lyambabaje Alexandre, yagaragaje ko imihindagurikire y’ibihe imara imyaka myinshi bityo ko ubushakashatsi bw’igihe kirekire bukenewe kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ingaruka zayo.
Ati “Gushora imari mu bushakashatsi bw’igihe kirekire bizatuma dushobora kubonera ibisubizo byiza impinduka tubona uyu munsi no mu bihe bizaza.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yibukije ko urwego rw’uburezi ari rwo rushobora gusangwamo abantu bafite ubumenyi mu nzego zose, ibisobanuye ko uyu mushinga uzazana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda.
Imihindagurikire y’Ibihe ni kimwe mu bihangayikishije Isi. U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere igihumanya ku gipimo cya 38% bitarenze mu 2030.
Ubu bushakashatsi bwitezweho kuzafasha igihugu mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kugeza mu 2050 na 2080.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!