Hari kwigwa uko hakorwa amacupa ashobora kubora mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwo mu Buholandi runagura ibikoresho byashaje, Avantium rwatangaje ko ruri mu nyigo igamije gukora ubwoko bushya bw’amacupa akozwe mu bisigazwa by’ibihingwa bitandukanye bivamo isukari ku buryo ayo macupa ashobora kwifashishwa, yajugunywa mu gihe cy’umwaka umwe akaba yaboze.

Iki gitekerezo gishyizwe mu bikorwa byaba ari inkuru nziza ku kurengera ibidukikije ku Isi, aho amacupa ya pulasitiki akomeje kwiyongera ari ko yangiza ibidukikije haba ubutaka, inyamaswa zo mu Nyanja n’ibindi.

Avantium yatangaje ko hari ibigo bikora inzoga byatangiye gushyigikira uwo mushinga nk’Uruganda rwa Carlsberg.

Umuyobozi Mukuru wa Avantium, Tom van Aken, yavuze ko bizeye ko ibigo bikomeye mu gukora ibikoresho byo muri pulasitiki bizabiyungaho vuba bagateza imbere icyo gitekerezo.

Ibigo bikomeye nka Coca-Cola na Danone nabyo byagaragaje ko bishyigikiye uwo mushinga mu rwego rwo kugabanya umubare w’amacupa ya pulasitiki akorwa mu bikomoka kuri peteroli.

KuIisi hose buri mwaka hakorwa amacupa ya pulasitiki agera kuri miliyoni 300, agira uruhare mu iyangirika ry’ibidukikije. Aya macupa iyo ajugunywe mu nyanja ashobora kumara imyaka n’imyaka atarabora.

Amacupa azajya akorwa na Avantium bivugwa ko azaba afite ubushobozi bwo kubika neza ibinyobwa birimo ikinyabutabire cya CO2. Igerageza ryakozwe rigaragaza ko ayo macupa akozwe mu bimera ashobora kubora mu mwaka umwe mu gihe ashyizwe mu kimoteri, naho yajugunywa imusozi akamara indi myaka mike.

Biteganyijwe ko biramutse bigenze neza amacupa ya mbere yaba yagejejwe ku isoko bitarenze umwaka wa 2023.

Ku Isi hose buri mwaka hakorwa amacupa ya pulasitiki agera kuri miliyoni 300, agira uruhare mu iyangirika ry’ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .