Ibidasanzwe biri mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kanama 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 29 Nyakanga 2020, mu myanzuro yemeje harimo igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’Igihugu.

Ubutaka ni imwe mu ngingo zidakunze kuvugwaho rumwe kuri ubu cyane cyane iyo bigeze ku mikoreshereze yabwo. Buri muturage yumva umutungo ukomeye akwiriye kugira mu gihugu ari ubutaka, bigatuma benshi babushaka cyangwa babukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ni uburyo ubutaka buhingwa bwari bukomeje kubakwaho inzu ku buryo budacunzwe neza, mu minsi iri imbere igihugu cyazasigara ari inzu gusa bigateza ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa.

Igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe n’inama y’abaminisitiri iherutse, cyatanze umucyo ku buryo ubutaka bugomba gukoreshwa mu gihugu, ubirenzeho agahanwa.

Mu bishya birimo ni uko ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%,imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa 15%,mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe byagenewe 8,5% by’ubuso bw’igihugu.

Iyemezwa ry’iki gishushanyo mbonera kiruta ibindi bizafungurira amarembo n’ibindi bishushanyo mbonera by’imiturire mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi kugira ngo buri muturage amenye icyagenewe aho ubutaka bwe buherereye.

Ntawe uzongera kubaka inzu ukwe mu murima we

Abanyarwanda kuri ubu bagera kuri miliyoni 12.5, bakaba biyongera ku kigero cya 2.4 %. Bakomeje kwiyongera kuri uwo muvuduko, mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri miliyoni 25.8 % cyangwa miliyoni 22 baramutse biyongereye ku muvuduko wa 2 %.

Mu miturire, igishushanyo kigaragaza ko kuri ubu 18.4 % batuye mu mijyi naho 81.6 % batuye bacucitse mu byaro.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, abatuye mu mijyi byitezwe ko bazagera kuri 35 % bitarenze mu 2024 naho mu 2050 bakazaba ari 70 %.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imijyi yose ikenewe mu gihugu ndetse na site zo guturaho mu cyaro.

Mu guteza imbere iyo gahunda, hateganyijwe ko umurwa mukuru uzakomeza kuba Kigali, habeho indi mijyi itatu iwukikije (Satellite cities) , indi mijyi y’uturere 16 n’udusantere 73 dukomeye two mu byaro.

Imijyi igwa mu ntege Kigali yateganyijwe ni Bugesera, Rwamagana na Muhanga kugira ngo ifashe Kigali kwakira abantu n’ibikorwa bimwe na bimwe byatumaga benshi baza gushakira ubuzima muri Kigali ariko imbaraga zigashyirwa mu kuyirinda ko ikomeza gukura mu kajagari.

Imijyi izakomeza kuba iyunganira Kigali iherereye hafi y’imipaka ni Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, na Huye aho umwe ubarirwa kuzajya uba utuwe n’abaturage bari hagati ya 300,000 na 650,000 . Iyo mijyi izakomeza kunganirwa na Karongi, Kayonza na Kirehe yo izaba ituwe n’abaturage bari hagati ya 150,000 na 300,000.

Mu dusantere dukomeye twateganyijwe 73, buri kamwe kazajya kaba gafite abaturage 24,500.

Byagaragaye ku mu Rwanda ubu hari inzu zo guturamo miliyoni 2.8 , mu gihe hakenewe inzu miliyoni 5.5 zizahaza miliyoni zisaga 22 zizaba zituye igihugu mu 2050. Ibyo bituma hakenewe kubakwa inzu 150 000 buri mwaka kugira ngo habe icyizere cy’uko abanyarwanda bose bizagera mu 2050 nta kibazo cy’aho kuba bafite.

Nubwo hari icyo kibazo cy’ubuke bw’inzu, igishushanyo mbonera gisaba ko uburyo bwo kubaka bwitonderwa , inzu zikubakwa bazamuka bajya hejuru, munsi y’ubutaka hagakoreshwa hubakwa parikingi n’ibindi.

Nubwo hagikenewe inzu nyinshi, igishushanyo mbonera gisaba ko uburyo bwo kubaka bwitonderwa cyane kugira ngo abantu batototera n’ubutaka buhingwaho.

Imyubakire mu cyaro, abasaga miliyoni 6.6 ni ukuvuga 30 % by’abazaba batuye u Rwanda mu 2050 bazaba batuye mu midugudu 3000. Nibura buri kagali kazajya kaba gafite site imwe cyangwa ebyiri zo gutuzamo abaturage bako abe ari naho hashyirwa ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Kubera ko akagali kazaba gafite ahantu hamwe cyangwa habiri hatuwe, ibyo biraca amarenga ko imidugudu isanzwe nk’inzego z’ubutegetsi izavaho ahubwo hagashyirwaho inzego nshya zishingiye ku miturire mishya.

Mu kubaka inzu mu cyaro ahagenewe imidugudu, hazakoreshwa uburyo bwo kubaka inzu enye muri imwe n’umunani muri imwe, cyangwa ubundi buryo butuza abaturage benshi ahantu hato.

Umusaruro w’ubuhinzi uzongerwa

Mu gushaka uko ubutaka buhingwa bwongerwa kugira ngo abazaba batuye igihugu mu 2050 bazabone ibibatunga bihagije, ubutaka buhingwa bwavanywe kuri 41.5 % by’ubuso bw’igihugu, bugirwa 47,2%.

Nubwo bimeze gutyo, ukurikije umusaruro uboneka ku buso buhingwa kuri ubu bikomeje bityo ntabwo uwo musaruro wazabasha guhaza miliyoni 22 bazaba batuye igihugu mu 2050.

Ubuhinzi bukomeje gutanga umusaruro butanga kuri ubu, kugira ngo haboneke ibizahaza abazaba batuye u Rwanda icyo gihe hasaba ubutaka bungana na kilometero kare 103,000, ni ukuvuga ubuso bwikubye inshuro enye ubw’igihugu gifite.

Mu gihe haba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buhinzi no kongera umusaruro, haba hakenewe ubuso bungana na kilometero kare 14,500 km² bwo guhingaho ibizahaza abaturage.

Mu nama igishushanyo cyatanze, ni ugukomeza kurinda ubutaka buhingwa kuri ubu bungana na kilometero kare 12,433 kugira ngo budakoreshwa nabi cyangwa mu bindi.

Inzira za Gari ya Moshi zihuta

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, kuri ubu mu Rwanda hari imihanda ingana na kilometero 37 896. Imihanda ya kaburimbo izongerwa cyane , hazubakwa inzira za gari ya moshi zihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye ndetse n’imihanda yihuta ihuza imijyi minini.

Ku bijyanye n’ibidukikije igishushanyo mbonera gisaba ko ubuso bwa kilometero kare 1389 buteweho amashyamba ya kimeza bukomeza kubungabungwa, no kurinda amashyamba yandi ari mu gihugu angana na kilometero kare 3,873 km². Gutera amashyamba mashya bizibanda ku misozi ihanamye, mu gihe gutera amashyamba ahagenewe ubuhinzi bitemewe keretse bikozwe haterwa ibiti bivangwa n’imyaka.

Igishushanyo mbonera gisaba ko gucukura amabuye y’agaciro bikorwa habanje kurebwa niba byunguka kurusha ibigiye kuvanwaho.

Minisiteri y’ibidukikije igaragaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu ikurikiranwa ry’imikoreshereze y’ubutaka ku buryo unyuranyije nabyo babibona kare bitabaye ngombwa ko bifata igihe. Hari gutegurwa amategeko azahana abazanyuranya nabyo.

Imikoreshereze y'ubutaka igiye kuvugururwa, ubukoresheje binyuranyije n'uko byateganyijwe abihanirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .