Ni uw’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga ijyanye n’ibidukikije (FONERWA) gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije, ukaba waratewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega cy’Isi gishyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yagiranye na IGIHE, yavuze ko ako karere gasanzwe kagizwe n’imisozi ihanamye kazahajwe n’isuri iterwa n’imvura nyinshi.
Ati “Ikibazo gihangayikishije Isi uyu munsi ni imihindagurikire y’ibihe. Kubera ibikorwa bya muntu, twangije ikirere cyacu bituma ibihe bihinduka. Imvura iragwa ikangiza, izuba ryava amapfa agatera. Imyuzure yatumye dutakaza hegitari zirenga 200 z’icyayi muri kiriya gishanga. Iraturuka kuri iyi misozi miremire n’imyubakire.”
Uwo Mushinga watangiye muri Mutarama 2020, ukaba uzamara imyaka itandatu. Ufite agaciro ka miliyari 33 Frw.
Kagenza yasobanuye ko Gicumbi ari ko karere ka kabiri kazahajwe n’isuri n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda akaba ari yo mpamvu Leta yahashyize uwo mushinga.
Yakomeje ati “Intego ya mbere yawo ni ukubungabunga iki cyogogo tukagicaho amaterasi n’imiringoti kugira ngo tugabanye umuvuduko w’amazi n’ubutaka bwe kugenda. Bizanatuma abaturage barushaho kubyaza umusaruro ubwo butaka.”
“Intego ya kabiri ni ukubigisha ubuhinzi butabangamira ibidukikije, kubungabunga no kubyaza umusaruro amashyamba, n’uko bashobora gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.”
Uwo muyobozi yanasobanuye ko abaturage bigishwa gutera amashyamba no kubungabunga ibiyakomokaho ndetse bikabahesha akazi.
Indi ntego ya Green Gicumbi ni ukwigisha abaturage imyubakire itabangamira ibidukikije kandi itari mu manegeka ashobora kubavutsa ubuzima.
Bigishwa gufata amazi ava ku mazu n’izindi nyubako zitandukanye, zaba amashuri n’ibindi.
Yakomeje ati “Tuzubakamo imidugudu itabangamiye ibidukikije kandi twarabitangiye. Ibikoresho n’ibicanwa bizahakoreshwa nabyo bigomba kuba biri muri uwo mujyo.”
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi bwimakaje ikoranabuhanga, ibigaragaza ko uwo mushinga uri mu murongo wo gushyigikira iyo gahunda.
Ibikorwa byawo mu mirima y’abaturage birimo kubaterera ibiti no kubacira amaterasi byose ntibabyishyuzwa. Byiyongeraho ubumenyi bahakura no kwinjiza amafaranga ku bahawe akazi.
Kagenza yavuze ko kuva Green Gicumbi yatangira abahawe akazi barenga ibihumbi 21. Byabafashije guhindura imibereho myiza yabo bishyura Mituweli,babonera abana ibikoresho by’ishuri n’ibindi.
Umusaruro wayo witezweho kuba urugero ruzagenderwaho hatangizwa indi mishinga nkawo mu tundi turere icyigwaho na FONERWA.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!