Impamvu zatuma amazi ahinduka icyatsi, amafi menshi agapfa bitunguranye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Abahanga bagaragaza ko amafi ari ibinyabuzima bigirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere, by’umwihariko iyo umwuka mwiza ubaye muke mu mazi bishobora gutuma apfa ku bwinshi.

Ubushakashatsi ku mafi apfa ari menshi mu migezi n’ibiyaga bugaragaza ko impinduka karemano nko kubura umwuka mwiza, urubobi rwinshi mu gace kamwe k’amazi, ubushyuhe bwinshi cyangwa buhindagurika, umwuzure, imyanda yiroha mu mazi n’ibindi bishobora gutuma amafi apfa bitunguranye ari menshi mu gihe gito.

Abaturage baturiye umugezi wa Mukungwa uheruka kugaragaramo amafi menshi yapfuye, bavuga ko mu masaha ya saa munani zo ku wa Kane w’icyumweru dusoje babonye amafi areremba hajuru y’amazi n’umugezi wahindutse icyatsi, nta kuzuyaza barayatwara bajya kuyarya.

Aho amafi yapfiriye hahurira amazi ava mu mugezi wa Kigombe n’uwa Mugara, yaciye mu byuzi by’amafi ageze muri Mukungwa hatangira kugaragara amafi yapfuye.

Ubushakashatsi n’umuhanga mu mihindagurikire y’ikirere n’ibidukikije, Prof. Golam Kibria mu 2014 , bugaragaza ko “ibinyabutabire byo mu miti iterwa ibimera n’ibyica udukoko ni uburozi bukomeye ku mafi kandi byinjira mu mazi mu gihe bari kubitera, mu kuhira, no mu mukungugu uza mu mazi”

Amazi yanduye ajya mu mugezi cyangwa ahororerwa amafi, cyane ayagiyemo inyanda iva mu ngo, ubworozi n’ibindi bikorwa bya muntu byose; yazana ibinyabutabire bituma mu gihe runaka amafi apfa.

Abashakashatsi bemeza ko iyo amafi apfuye ari menshi mu gihe gito, biba ari ikimenyetso cy’uko amazi yanduye cyane ndetse atari byiza kuyakoresha.

Igisa n’icyateye urujijo ku byabaye mu mugezi wa Mukungwa ni uko ibinyabuzima byose byari mu mazi ahagaragaye amafi apfuye nabyo byapfuye.

Inyandiko yakozwe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’amazi n’amashyamba muri Afurika y’Epfo mu 2001 ivuga ku mpfu z’amafi, igaragaza ko ubwoko bw’amafi n’imyaka yayo bishobora gutuma uburozi bwagiye mu mazi butayagiraho ingaruka kimwe, ariko akiri mato ngo niyo apfa mbere.

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego batangiye iperereza, bapima amwe mu mafi n’amazi yapfiriyemo ariko ntibaratangaza ibyavuyemo.

Abahanga bemeza ko gupima ahabereye impfu z’amafi ukerewe bishobora gutuma hatagaragara icyaziteye.

Impamvu yatumye aya mafi apfa ntabwo iramenyekana kugeza ubu
Abaturage batangiye kuyarya nyuma inzego za Leta zirababuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza