00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyamba rya Amazon risigaye risohora umwuka mubi kuruta uwo ryakira

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ishyamba rya mbere rinini ku Isi rya Amazon rifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 5,5, risigaye risohora umwuka mubi [CO2] kuruta uwo ryinjiza mu gihe bimenyerewe ko ibiti n’amashyamba muri rusange byinjiza umwuka mubi bigasohora umwiza [O2].

Iri shyamba rifatwa nk’ ‘ibihaha by’Isi’ kubera akamaro rigira mu guha umwuka mwizi abatuye Isi, byagaragaye ko riri gutakaza ubushobozi bwo kwakira umwuka mubi ahubwo rikawusohora, kubera ibibazo byo kwibasirwa n’inkongi z’umuriro za hato na hato ndetse n’abarituriye batema ibiti kugira ngo babone aho baragira amatungo yabo.

Ubushakashatsi bwanyuze mu kinyamakuru mpuzamahanga cyandika kuri siyansi, Nature, bwagaragaje ko kuva mu 1960 ibyatsi n’ibiti bitwara kimwe cya kane cy’imyuka iva nganda no mu binyabiziga ndetse iri shyamba rya Amazon rikaba rimwe mu byagiraga uruhare runini mu gukurura umwuka mubi woherezwa mu kirere, none byagaragaye ko uwo ryohereza mu kirere usigaye uruta uwo ryinjiza.

Abashakashatsi batangaje ko bakoresheje indege bapimye umwuka uva muri Amazon inshuro 590 kuva mu 2010 kugeza mu 2018, bagasanga havamo umwuka mubi uzamuka muri metero 4.500 hejuru y’ishyamba, gusa Uburasirazuba bwaryo akaba aribwo buvamo umwuka mubi mwinshi kurusha Uburengerazuba.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko biteye ikibazo kubona igice kimwe cy’iri shyamba kiri gusohora umwuka wa CO2 kandi ritahiye, ibintu bavuga ko byatewe na ba rutwitsi ndetse n’abatema ibiti bigatuma biba bike bityo imvura ikabura, hakabaho ubushuhe butuma bimwe bishya n’ibindi ntibikure.

Luciana Gatti ukora mu kigo cy’ubushakashasi mu by’ubumenyi bw’ikirere muri Brésil, wanayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi avuga ko iyo ishyamba rihiye risohora umwuka mubi ukubye inshuro eshatu y’uwo ryinjiza.

Yongeyeho ati “Ahantu batema amashyamba ku rugero rwa 30% cyangwa kuzamura hasohora umwuka mubi mwinshi ukubye inshuro icumi kuruta aho batema amashyamba ku rugero ruri munsi ya 20%.”

Aba bashakashatsi bavuze ko hakenewe kubaho amasezerano mpuzamahanga arengera ishyamba rya Amazon kuko riha Isi umwuka mwiza ungana na 20% buri mwaka, kugira ngo hirindwe itemwa ry’ibiti rituma habaho ihindagurika ry’ikirere ridasanzwe, cyane ko byagaragate ko ibiti ibyinshi Brésil yohereza hanze biba byatemwe muri iri shyamba.

Ubushakashatsi bwakozwe na satellite bwerekanye ko ishyamba rya Amazon riherereye muri Brazil risigaye risohora umwuka wa CO2 urengaho 20% uwo ryinjiza. Ibi byerekana ko mu myaka iri mbere hashobora kubaho ihindagurika ry’ikirere rikabije kuko ibihaha by’Isi biri kwangirika.

Amazon ni ishyamba rinini cyane rifite ubuso buruta ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri, riherereye muri Amerika y’Amajyepfo rikaba rikora ku bihugu icyenda ariko igice kinini ryacyo kingana na 64% gikora kuri Brazil.

Ni ishyamba ribamo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi, birimo ibiti bitangaje inyamaswa zidasanzwe ndetse n’imigezi igenda inyuranyuranamo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ishyamba rya Amazon risigaye risohora umwuka mubi mwinshi kuruta uwo ryinjiza
Iri shyamba rifatwa nk'ibihaha by'Isi kuko riha abayituye umwuka mwiza ungana na 20% buri mwaka
Ba rutwitsi n'abatema amashyamba bagaragajwe nka ba nyirabayazana batuma iri shyamba riri gutakaza umwimerere waryo
Abashakashatsi basabye ko hajyaho amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera ubusugire bw'ishyamba rya Amazon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .