Miliyari 10 Frw zigiye kwifashishwa mu kubungabunga icyogogo cya Sebeya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 10 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa n’uwo mugezi iyo wuzuye.

Kuzura kwa Sebeya bigira ingaruka ku bikorwa byinshi mu turere uwo mugezi inyuramo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho usenya ibikorwa remezo, ugatwara ubuzima bw’abaturage no kwangiza ibikorwa by’abaturage bawuturiye.

Umugezi wa Sebeya unyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero ku burebure bwa kilometero 336.

Imirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama muri Rubavu ni imwe mu igerwaho cyane n’ingaruka z’iyuzura ry’umugezi wa Sebeya mu bihe by’imvura.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Ngabonziza Prime, yavuze ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka hazatangira kubakwa ingomero, imiyoboro y’amazi no gutera ibiti hafi y’uwo mugezi, hagamijwe kuwubungabunga.

Ngabonziza yavuze ko kuzura k’uwo mugezi ahanini guterwa n’ibikorwa by’ubuhinzi biwegereye bikorwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga, kwangiza amashyamba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa nabi n’ibindi.

Ati “Iyo imvura iguye ubutaka buragenda hakaba n’imyuzure. Ibyateganyije muri uyu mushinga bigamije gukemura burundu ibibazo abaturage (baturiye Sebeya) bahura nabyo.”

Ngabonziza yavuze ko abaturage baturiye uwo mugezi bazagira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Miliyari 10 Frw zigiye gushorwa mu kubungabunga Sebeya, ni amwe mu mafaranga angana na miliyari 22 yateganyijwe guhera muri Kamena 2019 agamije kubungabunga icyogogo cya Sebeya n’ibindi bice.

Uyu mushinga w’imyaka ine uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda , Umuryango urengera Ibidukikije (IUCN), Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV).

Kuzura kwa Sebeya bigira ingaruka ku bikorwa byinshi mu turere uwo mugezi inyuramo mu Ntara y’Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .