Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 nibwo uyu mushinga uzamara imyaka ibiri wamurikiwe Akarere ka Rutsiro. Ni umwe mu mushinga 20 yo muri Afurika yatoranyijwe mu nama ya 26 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yateraniye mu Bwongereza mu mwaka ushize wa 2021.
Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo gutera ibiti ibihumbi 425 guha akazi abaturage 1500 no kwerekera abahinzi uburyo uyu mwuga wakorwa hatangizwa ibidukikije.
Dr Sam Kanyamibwa, inzobere mu bidukikije akaba n’umuyobozi w’umuryango ARCOS uzafatanya n’akarere ka Rutsiro gusubiranya ibidukikije byangijwe mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, avuga ko iki gice ari ingenzi cyane kuri Afurika kuko amazi akivamo atemba akagera mu bindi bihugu.
Ati "U Rwanda rwagize Imana kuba uyu mushinga waremewe. Tuzawukorera hano muri Rutsiro kugira ngo dusane ibidukikije. Rutsiro ni ahantu h’imisozi ihanamye, hari inkangu hari amasuri menshi nanone kandi hari Pariki ya Gishwati-Mukura n’Ikiyaga cya Kivu, ni ngombwa kuhasana kugira ngo ibi bintu byiza bihari tubibungabunge bikomeze kugirira Abanyarwanda akamaro".
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Havugimana Etienne, yagaragaje ko bitewe no kwangirika kw’ibidukikije mu mezi atandatu ashize isuri n’inkangu byishe abantu babiri.
Ati "Uyu mushinga uzafasha abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kuko tugiye gushyira imbaraga mu kurwanya isuri. Muri iyi minsi n’igihugu gishize imbaraga mu kurwanya isuri, kuba rero tubonye umufatanyabikorwa uzatunganya hegitari zisaga ibihumbi bibiri, agatubura ibiti birenga ibihumbi 400, bizagira ingaruka nziza ku baturage cyane ko biriya biti bizaba birimo n’ibiti by’imbuto".
Sentoki Fidèle wo mu kagari ka Shyembe, Umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yabwiye IGIHE ko bitewe n’iyangirika ry’ibidukikije basigaye bahura n’ikibazo gikomeye cy’isuri.
Ati "Turi guhura n’ingaruka nyinshi, hari gucika inkangu, hakaboneka gukukumuka kw’imirima. Kuba ibidukikije byarangiritse umuturage yabigizemo uruhare kuko nibo bagiye batema ibiti bitarakura, kandi ibyo batemye ntibabisimbuze".
Nyirahagenimana Valérie wo mu kagari ka Mataba, yemeza ko ibidukikije byangiritse, akavuga ko byatewe no kuragira ku gasozi, guhinga bitajyanye n’igihe, no gutema ibiti bitarakura.
Ati "Ingaruka ya mbere bitugiraho ni ubukene, kuko niba imvura iguye igakukumura bwa butaka, bivuze ngo ifumbire irayitwaye. Umuturage nahinga ntabwo azeza, umusaruro uba ugabanutse".
Nyirahagenimana agereranyije na mbere ibidukikije bitarangirika, asanga isuri yariyongereye agatanga urugero rwo mu mudugudu wa Nganzo baturanye aho isuri iherutse gukukumura umusozi igataba imyaka abaturage bari barahinze, ubu bakaba batakihahinga.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzarangira muri 2024, utwaye ibihumbi 340 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga miliyoni zigera muri 340Frw, uzaha akazi abakozi 1500 bazatunganya bakanatera ibiti kuri hegitari 2 125.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!