Imirimo ya muntu ya buri munsi ituma hari imyuka ijya mu kirere ikacyangiza, bigateza imihindagurikire y’ibihe. Afurika igira uruhare rwa 4% mu kohereza mu kirere imyuka icyangiza, mu gihe u Bushinwa bwa mbere bwoherezayo 28%, bugakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereza 15% by’umwuka wose uhumanye.
MTN Rwanda iri mu bigo byatangiye kugira umusanzu bitanga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Tariki ya 13 Ugushyingo 2021 iyi sosiyete yatangije umushinga wiswe ‘‘MTN Project Zero’ w’imodoka icumi zikoresha amashanyarazi, zigabanya iyi myuka dore 40% yayo ituruka ku binyabiziga.
Mu gukomeza gahunda yayo kandi bahisemo no gutangira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, aho ku biro by’iyi sosiyete ahakorerwa ibya tekiniki ku Kimironko, hashyizwe imirasire y’izuba izajya itanga 3% by’umuriro bakoresha.
Uyu mushinga MTN Rwanda yafatanyije n’Ikigo gitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba cya SAWA Solar, uzatanga inyungu zitandukanye kuko bizagabanya toni 124 z’imyuka yoherezwa mu kirere.
Si ibyo gusa kuko iyi mirasire y’izuba izatuma amafaranga MTN Rwanda yatangaga ku muriro, havaho miliyoni 10 ku mwaka.
Ubusanzwe itegeko ry’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ryemerera ibigo bitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba gutanga Kwh 50, uyu ungana na 3% by’umuriro MTN ikoresha, bishobotse bakongererwa byagabanya miliyoni ijana z’amafaranga batanga ku muriro buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bakoze uyu mushinga kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, hagabanywa imyuka ihumanya.
Ati “Ubwo twatangizaga umushinga wa ‘MTN Project Zero’ twagiraga ngo tugabanye imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku modoka, ubu turi no kurengera ikirere tugabanya imyuka ikomoka ku muriro w’amashanyarazi.”
Minisitiri w’Ibidukije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimye iyi sosiyete kuba idahwema gushaka ibisubizo byo kurengera ibidukikije, bizatuma u Rwanda rubasha kugera ku ntego rwihaye.
Ati “Uyu mushinga wa MTN ujyanye n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo cyo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kugira ngo tugire rwa Rwanda twifuza, rumwe rubungabunga ibidukikije, rukaduha umwuka mwiza, amazi meza n’ingufu z’amashanyarazi zishobora kubonwa na buri muntu wese.”
Umuyobozi wa SAWA Solar, Samuel Kaufman, yavuze ko biyemeje gukorana n’ibigo bikomeye mu Rwanda nk’amashuri, amavuriro n’ibindi kugira ngo abantu babone umuriro w’amashanyarazi ariko hatangijwe ibidukikije.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!