00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo na Kimironko niho haturuka umwuka mwinshi uhumanya ikirere muri Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ibipimo byatanzwe n’ipimiro ry’umwuka uhumanya ikirere hifashishijwe imodoka, byagaragaje ko agace ka Nyabugogo, Gatsata n’ahitwa ku Kisimenti ari ho hantu ha mbere mu Mujyi wa Kigali haturuka umwuka mwinshi uhumanya ikirere.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kureba uko umwuka uhumekwa muri Kigali umeze.

Ni igenzura rijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwuka mwiza n’ikirere gikeye, wizihizwa buri mwaka tariki 7 Nzeri.

Ibipimo by’umwuka byatanzwe n’imodoka yanyuze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, byashyize agace ka Nyabugogo na Gatsata ndetse na Kimironko muri Rond Point yo ku Kisimenti mu ibara ritukura, bivuze ko haturuka umwuka mwinshi uhumanya ikirere mu buryo bushobora kugira ingaruka ku mihumekere ya muntu.

Umuyobozi wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yabwiye itangazamakuru ko ibipimo byafashwe byagaragaje ko umwuka uhumekwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange ushobora kugira ingaruka ku banyantege nke.

Ati “Ku birebana n’urugendo rwo gupima uko umwuka uhagaze mu Mujyi wa Kigali, twifashishij iyi modoka n’ubupimiro yari ifite. Yagiye ahantu hatandukanye. Yabanje mu bice bya Nyabugogo na Gatsata, ibipimo biri hejuru mu ibara ry’umutuku.”

Yakomeje avuga ko ibara ry’umutuku rivuga ko ibintu biba bimeze nabi ndetse bishobora kugira ingaruka mbi ku bantu ariko anashimangira ko ahandi hose iyo modoka yagiye inyura m mujyi wa Kigali harimo no mu gace kahariwe inganda ibi bipimo byose biri mu ibara rya orange, ntabwo biba bimeze nabi cyane ariko uwo mwuka ushobora kugira ingaruka ku bafite intege nke barimo abageze mu zabukuru n’abana.

REMA yanakoze ubugenzuzi bwo kugenzura imyuka cyangwa se imyotsi iva mu nganda, aho yasuye uruganda rwa Steelrwa rukora ibyuma mu Karere ka Rwamagana.

Iki kigo kivuga ko hari icyagabanyutse mu kugabanya umwuka uhumanya ikirere uturukamo, nubwo abaturage bakigaragaza ko bakibangamiwe.

Nsengiyumva Aimable yagize ati “ Buri gihe nijoro imyotsi iba ari myinshi cyane, twebwe twamaze kurwara indwara z’ubuhumekero byararangiye naho ibyo ngo kubabwira ngo bazanye ibintu bituma badahumanya ikirere barababeshya, ni ibinyoma byambaye ubusa kandi niba babifite babikoresha,abayobozi babasuye.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri SteelRwa, Sebagabo Christophe, yavuze ko hari icyo bamaze gukora kigaragara mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere.

Ati “Ntabwo twavuga ko twabigabanyije 100% ariko tugerageza kugabanya uko ubushobozi bungana, gusa byaragabanutse ku rugero rushimishije. Rimwe na rimwe bashobora kubona umwotsi uje gato n’igihe umuyaga uba usa nk’uhinduye icyerekezo wanyuragamo, bigasaba ko bajya guhindura imashini ikumira wa mwotsi hari muke wamaze kugenda.”

Yongeyeho ko baguze imashini igabanya umwuka ujya hejuru ifite agaciro k’agera kuri miliyoni 400 Frw, bikaba byaratumye bagabanya umwuka wangizaga ikirere ku kigero cya 80%.

Uduce twinshi turi mu ibara rya Orange, bivuze ko hakiri byinshi byo gukora mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Imodoka ya REMA yagendanaga igipimo kigaragaza uko umwuka uhumekwa muri Kigali umeze
Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri SteelRwa, Sebagabo Christophe, yavuze ko bashyize ingufu nyinshi mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere yavaga mu ruganda
Bamwe mu bakozi ba REMA baganira n'abayobozi b'uruganda rwa Steelrwa ruherereye i Ramagana
Umuyobozi wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yabwiye Itangazamakuru ko ibipimo byafashwe byagaragaje ko umwuka uhumekwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange ushobora kugira ingaruka ku banyantege nke.
Nyabugogo iri mu duce twiganjemo umwuka uhumanya ikirere muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .