Byahawe abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe,Mimuri,Karangazi na Rwimiyaga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 mu karere ka Nyagatare, ahatanzwe lmbabura na briquettes zihabwa ingo ziyobowe n’abagore batishoboye bo muri iyo mirenge itanu.
Hatanzwe imbabura zirenga 300 n’ imifuka ya briquette ku abaturage ba Nyagatare, by’umwihariko ingo ziyobowe n’abagore zitishoboye.
Guhera mu Ugushyingo 2020 Save Generations Organization yatangije umushinga wo kongera imbaraga n’ubushobozi urubyiruko n’abagore mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere no ku bungabunga ibidukikije mu karere ka Nyagatare, ku nkunga y’ikigo cy’Igihugu gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije-FONERWA.
Hatanzwe ubumenyi ku rubyiruko 150 rwibumbiye mu makoperative atanu mu mirenge ya Nyagatare, Rwimiyaga, Mimuri, Karangazi na Tabagwe ku bijyanye n’imiyoborere y’amakoperative n’ubumenyi bwo gukora lmbabura na briquette ndetse no kubaka inganda nto eshanu zizafasha urubyiruko mu gukora imbabura zigezweho.
Hubatswe kandi uruganda rumwe rufite imashini ebyiri zikora briquettes byose hanubakwa ibigega by’amazi atandatu mu mirenge itanu bikaba bigamije guteza imbere urubyiruko ariko hibandwa ku kurengera ibidukikije.
Umuyobozi mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu yasabye urubyiruko n’abagore muri rusange kurushaho kugira inshingano zo kubungabunga ibikorwa bashyiriweho no kubibyaza umusaruro, barushaho kubyagura no mu yindi mirenge igize akarere ka Nyagatare.
Yvette Nyinawumuntu yijeje ubufatanye ku rubyiruko n’abagore bafashijwe kwiteza imbere, avuga ko umuryango ayoboye usanzwe uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore.
By’umwihariko yasabye urubyiruko n’umugore kurushaho guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije, bafata neza ibikorwa bashyiriweho ndetse bakarushaho kubibyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet, yashimye ibikorwa byakorewe mu karere ka Nyagatare birimo inyigisho, ubumenyi bwahawe urubyiruko n’abagore ndetse n’inganda zubatswe mu mirenge itandukanye.
Yakomeje avuga ko bibaha imbaraga zo kurushaho gukomeza kubungabunga ibidukikije, kuko ubusanzwe wasangaga kubona ibicanwa ari imbogamizi ku baturage rimwe na rimwe bigatuma bangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye urubyiruko n’abagore gukoresha neza ubumenyi n’ibikorwa bahawe, barushaho kubirinda.
Visi Meya Murekatete Juliet yasabye urubyiruko kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa bashaka amasoko y’imbabura zitangiza ibidukikije, bakarushaho no kuzigeza kuri benshi.
Uwaje ahagarariye FONERWA ari nayo yateye inkunga Save Generations Organization gushyira mu bikorwa uyu mushinga Karambizi Geofrey yashimiye Save Generations Organization kuba yarashyize mu bikorwa uyu mushinga ugiye guteza imbere urubyiruko kandi bikabafasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasabye afatanyabikorwa bose kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa by’umushinga ndetse urubyiruko rwibumbiye muri koperative rukarushaho guhanga udushya rubyaza umusaruro ibikorwa n’ubumenyi bahawe.
Yasabye Save Generations Organization gufatanya na karere mu gukomeza kurushaho gushaka inkuga zo guteza imbere izi koperative ndetse no gushyira mu bikorwa indi mishanga yo kubungabunga ibidukikije.
Uhagarariye Koperative NVSDC ikorera muri Nyagatare, Gumisiriza John yavuze ko nk’urubyiruko bishimiye ibikorwa bahawe bibungabunga ibidukikije, yizeza ko bizabafasha mu nzira y’iterambere, bikaba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ibicanwa ku baturage batuye Nyagatare.
Yashishikarije urubyiruko rwose muri rusange gushyira imbaraga mu gutekereza imishinga itandukanye ariko bibanda ku mishinga irengera ibidukikije.
Save Generations Organization ifite intego yo gutanga Imbabura 4000 na toni 36 za briquettes ku baturage batuye mu karere ka Nyagatare mu kurushaho guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!