U Rwanda rukeneye miliyari 11 $ yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangaje ko rukeneye miliyari 11 z’amadolari ya Amerika yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo mu myaka icumi iri imbere.

Byatangarijwe mu Nama nyunguranabitekerezo yabaye mu minsi ishize yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye, u Bwongereza, u Bufaransa, Chile n’u Butaliyani.

U Rwanda rwagaragaje ko miliyari 5.7 z’amadolari azakoreshwa mu ngamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere mu gihe miliyari zisaga 5.3 z’amadolari zizashorwa mu kubungabunga ikirere.

Biri muri gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere nkuko biri mu masezerano ya Paris, aho u Rwanda rwiyemeje kuba rwabigabanyijeho 38 % bitarenze mu 2030.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gishinzwe Ibidukidije mu Rwanda, FONERWA, Mugabo Mpinganzima Teddy, yabwiye The NewTimes ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gukusanya amikoro yo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubungabunga ikirere.

Ati “Kuva Rwanda Green Fund yashingwa hamaze gukusanywa miliyoni 200 z’amadorali ndetse tuzakomeza gutanga umusanzu mu gukusanya ubushobozi bwo kubungabunga ikirere dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba leta.”

Yasobanuye ko ingamba zo gukusanya umutungo zizibanda ahanini ku bice bifite ubushobozi bwo gukurura ishoramari mu gihugu no mu mahanga.

Yavuze ko mu bikenewe harimo gahunda yo kongera uburyo bwo kubona gaz yo guteka kugira ngo igabanye imyotsi iva mu gukoresha inkwi, hakaba hakenewe amadolari miliyoni 49 ku buryo hazatangwa gaz ku ngo zirenga miliyoni 1.1.

Hakenewe kandi miliyari imwe y’amadorali yo guhindura 20% y’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo bikoresha mazutu hagakoreshwa ibyifashisha amashanyarazi na miliyoni 150 z’amadorali kugira ngo 20% y’ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo rusange bizabe bikoresha amashanyarazi mu 2030.

Hakenewe kandi miliyoni zisaga 250 z’amadolari yo kugira ngo Kigali ndetse n’indi mijyi iyunganira ihinduke imijyi yubahiriza ibidukikije.

U Rwanda rushaka kuba rwagabanyije 38 % by'imyuka yangiza ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .