00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahamagariye amahanga guhuza imbaraga mu kurwanya imyanda ya “plastique”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 January 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) Kabera Juliet, yahamagariye amahanga guhuza imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no guhagarika ikoreshwa rya plastique’ kuko zigira ingaruka ku buzima bwa muntu n’ibidukikije muri rusange.

Ni mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ikiganiro kigaruka ku guhanga n’ingaruka z’imyanda ya ‘plastique’ cyabaye ku wa 13 Mutarama 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Cyateguwe n’Ihuriro ‘Geneva Environment Network’ ribarizwamo imiryango irenga 100 iharanira kubungabunga ibidukikije n’iterambere rirambye, rirangajwe imbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Budukikije (UNEP).

Kabera yibukije inzira ndende u Rwanda rwatangiye kera yo kurwanya plastique, rukazana impinduka uyu munsi rukaba rutangwaho urugero rwiza mu kurengera ibidukikije nk’uko NewTimes yabitangaje.

Mu 2004 ni bwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zikumira ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi bikoresho bya plastique bipfunyikwamo.

Kuva ubwo urugamba rwarakomeje ndetse mu 2019 hatangira gukumirwa n’ikoreshwa ry’ibikoze muri plastique byifashishwa rimwe bigata agaciro, hagamijwe kurwanya umwanda biteza bikanangiza ibidukikije.

Ibirenze kuri ibyo, muri Nzeri 2021 u Rwanda na Peru byatanze igitekerezo cy’umushinga w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya plastique n’ingaruka zayo. Hagaragazwamo ko ikibazo cyazo gifite imizi mu kuba zambukiranya imipaka bityo ko no kugikemura ari ho bigomba guhera.

Biteganyijwe ko uzaganirwaho mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bidukikije izaterana hagati yo ku wa 28 Gashyantare no ku wa 2 Werurwe 2022.

Kabera yasabye amahanga gushyigikira uwo mushinga amasezerano agashyirwaho kuko bimaze kugaragara ko kurandura no kugabanya ibibazo biterwa na plastique bisaba ubufatanye bw’imbere mu gihugu, mu karere no ku Isi muri rusange.

Ati “Nyuma y’ibiganiro bifite ireme byabaye mu mezi ashize, twishimiye intambwe imaze guterwa mu guhuza amategeko akumira plastique.”

“Twizeye ko ibihugu byose bizemera gutera izindi ntambwe zikurikira mu kwemeranya kuri aya masezerano mpuzamahanga, azaba igikoresho cy’ingenzi mu guhangana n’ikibazo cya plastique kitwugarije.”

Mu gihe hitegurwa kwemeza ayo masezerano, Kabera yanagaragaje ko hari byinshi buri gihugu gishobora kuba gikora ku giti cyacyo biganisha ku gushakira igisubizo icyo kibazo.

Yashimangiye ko hakenewe kongera ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire n’ubumenyi ku ngaruka mbi za plastique, hakanatezwa imbere ikoranabuhanga rizana uburyo bwo guhangana nazo kandi ritonona ibidukikije.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yamurikiwe muri icyo kiganiro yagaragaje ko plastique zikorwa mu mwaka ziri hafi kugera kuri toni miliyoni 350. Mu gihe nta gikozwe, zazaba zigeze kuri toni miliyari 33 mu 2050.

Zimwe mu ngamba u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ubwiyongere bwa plastique mu gihugu harimo gupfunyika mu bikoresho bibora, cyangwa mu macupa y’ibirahuri akoreshwa n’abaguzi akongera gusubizwa mu nganda (ku binyobwa).

Ihuriro Mpuzamahanga ry’imiryango ya Leta n’itari iya Leta ibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (IUCN) rigaragaza ko ibisimba byo mu mazi byinshi zitiranya plastique n’udusimba zirya, maze zikazangiriza mu nda ntizibashe kurya zikicwa n’inzara.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibikoresho bya plastique bigera mu butaka bikamara imyaka myinshi bitarabora. Iyo izuba ribicanyeho cyane bisohora ibibuhumanya, byanatwikwa bikohereza imyuka ihumanye mu kirere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) Kabera Juliet, yasabye amahanga gushyigikira ubufatanye mu kurandura plastique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .