U Rwanda ruhangayikishijwe n’ihungabana ry’ibidukikije rikomoka ku myanda igera kuri toni zigera kuri miliyari 8,3 by’imyanda ya plastique ku Isi hose kuva mu myaka ya 1950.
Ni muri urwo rwego rwatanze umushinga w’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya plastique ku wa 2 Nzeri i Genève mu Busuwisi, rufatanyije na Peru. Ni amasezerano agamije kubahiriza amategeko ashingiye ku buryo bwuzuye bwo gukumira no kugabanya "plastique".
Ibihugu byombi bisaba ko hashyirwaho komite ishinzwe ibiganiro ihuriweho na za guverinoma, ikaba ifite inshingano zo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yemewe n’amategeko ashingiye ku buryo bunoze bwo gukumira no kugabanya ihumana ry’ibidukikije hakoreshejwe plastique.
Mu bizigwaho kuri aya masezerano harimo n’ibijyanye n’imyanda ya plastique nto, kimwe mu bikomeje kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Aya masezerano yitezweho guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije hakumirwa ikorwa ry’ibikoresho bikomokaho imyanda, imicungire no kongera kubisazura bikongera gukoreshwa.
Uyu mushinga uzasuzumwa mu Nteko ya Loni yiga ku bidukikije izabera muri Kenya kuva mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha.
Byitezwe ko uzasuzumwa n’Inteko ya Loni, Ishami rishinzwe Ibidukikije izaterana kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2022, i Nairobi muri Kenya, ahari icyicaro cy’urwego rwa Loni rushinzwe Ibidukikije (PNUE).
Inkuru ya Afrik21 ivuga ko ibihugu bigera kuri 27 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) bimaze gushyigikira uyu mushinga hiyongereyeho ibindi birindwi byo hanze y’uyu mugabane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije mu Budage, Jochen Flasbarth, yatangaje ko uyu mushinga hari ibindi bihugu 50 byagaragaje ko biwishimiye ariko bitegereje gufata icyemezo mu buryo bwuzuye.
Nk’uko byatangajwe n’abateguye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Nzeri 2021 i Genève, ingano y’imyanda yangiza amazi y’imigezi n’inyanja, ishobora kuzikuba inshuro eshatu kugeza mu 2040, nubwo hari intambwe yatewe mu kongera gusazura ibikoresho bishaje cyangwa gukumira ibikoresho bikoreshwa ingunga imwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!