Turimo tuganira namubajije uko yabonye Kigali, mu gutebya aravuga ngo ‘Kigali is too beautiful to be in Africa’, bishatse kuvuga ngo Kigali ni nziza ku buryo idakwiye kuba muri Afurika.
Ku mutima naravuze ngo nta kindi wavuga wicaye hagati y’abenegihugu batanu, gusa yaje kubingaragariza kuko ku gihe yagombaga kumara yongereyeho ukwezi ngo abanze yitegereze uyu murwa.
Si abanyamahanga gusa kuko na bamwe mu baturuka mu Ntara iyo bageze i Kigali barahishimira kubera ibikorwaremezo bitandukanye n’ibyo baba basanzwe babona iwabo.
Muri iyi nkuru twabateguriye uduce ushobora gusura mu Mujyi wa Kigali ukahishimira bitewe n’imiterere yatwo cyangwa serivisi zihatangirwa.
Fazenda Sengha
Fazenda ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye mu Murenge wa Kigali. Ni ahantu wajya yaba wowe ubwawe, inshuti n’umuryango buri wese akahava abonye ikimushimisha kuko huzuye ibyiza byinshi.
Iminsi yose igize icyumweru bakira ababagana bakeneye kugendera ku mafarasi, imigozi yo mu kirere, kurasa, kugenda ku migozi yo mu kirere, imigozi iterera abantu mu kirere (bongee), restaurant, utubari n’ibindi byinshi bituma uwahageze arushaho kunezerwa.
Aka ni agace ko muri Kigali ushobora gusangamo ibintu bitandukanye kandi ukaba wemerewe kubisura bitewe n’ubushobozi bwawe n’uko wifuza kunezerwa.

Umusambi village
‘Umusambi Village’ ni agace k’igishanga cyatunganyijwe mu Karere ka Kicukiro aho abantu bakunda kurebera ubwiza bw’urusobe rw’ibinyabuzima bakunda.
Usibye umwihariko w’imisambi hakorerwa ibikorwa birimo kureba inyoni zigera ku moko ijana, gutambagira werekwa ibinyabuzima biri muri aka gace, gusura ubusitani butewemo ibimera bikorwamo imiti, imikino y’abana ndetse no kuganirizwa n’ubuyobozi n’abakozi baho.
Umusambi Village haba hafunguye buri munsi, nta wuhezwa gusura aka gace kashyizweho mu rwego rwo kwigisha no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Kigali Golf Resort and Villas
Ikibuga cya Golf ni kimwe mu byazamuye urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rugera ku ruhando mpuzamahanga. Iki kibuga gifite ubuso bwa hegitare 65.
Ni kimwe mu bikurura abantu bava imihanda yose bashaka kureba ubwiza bwacyo no kugikiniramo Golf, bagafata amafunguro meza muri restaurant zaho n’ibindi.

Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park
Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije ya Nyandungu ni hamwe mu hantu hashya abari muri Kigali bazajya basura bakaryoherwa n’amahumbezi n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Iyi pariki iherereye mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ikaba yarubatswe ahari igishanga, hakorwa neza hahindurwa pariki itatswe n’ibyiza bitandukanye.
Abazajya basura iyi pariki bazajya basangamo ibikorwa bitandukanye birimo ibiyaga by’ibikorano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura, restaurant n’ahashobora kureberwa cyangwa gukinirwa amakinamico.
Hari kandi n’ibiti bya kera byashyizwemo mu rwego rwo gufasha abato kubimenya no korohereza ubushakashatsi birimo umugote, igikakarubamba, umuravumba, umunyinya, umubirizi, igicunshu, ikinetenete, umukunde n’ibindi.
Gutembera uduce dutandukanye na Kigali City Tour
Mu rwego rwo korohereza abakeneye gusura ibindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, sosiyete yitwa Kigali City Tour, yashyizeho imodoka zitembereza abo bantu.
Izo modoka zitembereza abantu harimo nko ku isoko rya Kimironko, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nyamirambo n’utundi duce dutandukanye tugaragaza ubwiza bwa Kigali.
Utu duce nitwo IGIHE yahisemo ariko Kigali itatswe n’ibyiza byinshi birimo amahoteli, inyubako nziza ndetse n’ibindi.


























Amafoto: Girubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!