00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2022 uzashira nta nyubako zigisakaje Fibrociment

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) cyijeje ko umwaka wa 2022 ushobora gusiga nta nyubako igisikaje amabati ya Fibrociment mu Rwanda kuko yangiza ibidukikije akanagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Hashize imyaka itanu Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire, RHA gitangiye urugendo rwo kurandura burundu amabati ya fibrocement, azwiho kugira ikinyabutabire cya Asbestos kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu .

Nyamara urwo rugendo rwakomeje gukomwa mu nkokora n’ingengo y’Imari nkeya. Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire cyivuga ko inzu zose zari zarasakajwe fibrociment hamaze gukurwaho izigera 70.1%.

RHA igaragaza ko kugira ngo aya mabati akurweho, hakenewe agera kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa muri RHA ushinzwe gahunda yo gukuraho ayo mabati, Ntakirutimana Mathias, yabwiye IGIHE ko hari icyizere ko umwaka wa 2022 uzasiga ayo mabati yakuweho.

Mu mu turere dutandukanye tw’Igihugu twiganjemo itw’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba ku nzu za leta niho hakigaragara cyane amabati ya fibrociment.

Ibi bishimangirwa n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bivuriza ku bitaro bya Karangazi aho basaba ko amabati ya Fibrociment asakaye ibyo bitaro yakurwaho kuko ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abavuganye na Flash Fm bavuze ko bafite amakuru ko aya mabati afite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu bityo ko batumva ukuntu yaba agisakajwe ibitaro.

Umwe Ati “Ariya mabati ya Fibro ciment ntekereza y’uko uretse hano Karangazi nta handi asigaye kandi ariya mabati afite ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko ikintu abashakashatsi baba baratekerejeho , leta igafata icyemezo cyo kuyaca mu gihugu byanga bikunda ashobora gutera ubundi burwayi.”

Aba baturage bavuze ko mu mwaka wa 2017 iki kibazo bari bakigejeje ku basenateri ubwo bari baje muri ako gace ariko kugeza ubu akaba atarakurwa kuri ibyo bitaro.

Ntakirutimana Mathias yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko mu mwaka wa 2022 kizaba cyamaze gukemuka kuko ubu hagikorwa inyigo yabyo.

OMS ivuga ko abantu miliyoni 125 bakorera ahantu bashobora guhumeka umukungugu w’aya mabati bashobora kwandura kanseri y’ibihaha, ari nabyo bituma nibura ibihumbi 107 ku isi bipfa kubera ingaruka zo guhumeka uyu mukungugu.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyobo 13 byo gushyinguramo amabati ya fibrocement.

Amabati ya Fibrociment azwiho kugira ikinyabutabire cya Asbestos kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .