00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bihugu bya Afurika biranengwa guterera agati mu ryinyo ku iyangizwa ry’ibidukikije

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 25 September 2013 saa 07:21
Yasuwe :

Mu nama y’iminsi 5 iteraniye i Kigali ihuje impuguke zo mu muryango GWP ku rwego rw’isi ukorana na za leta ku kubungabunga amazi, (Global Water Partnership), ziratangaza ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’amazi rikiri ikibazo mu bihugu bya Afurika.
Alex Simalabwi, umuhuzabikorwa wa GWP, yatangarije izo mpukuge ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda kuko rugaragara nk’igihugu cy’ikitegererezo mu kurengera ibidukikije, mu gihe ibindi bihugu usanga birangwa n’amagambo nta bikorwa.
Yakomeje (…)

Yakomeje agira ati “Turambiwe ibihugu byinshi bya Afurika, bikirangwa n’amagambo kurusha ibikorwa, ibi biratuma kudashyira mu bikorwa ibyo tubasaba, aribyo bikomeje guteza ibiza bidashira, turashimira u Rwanda kuko bafashe ingamba zikomeye barengera ibidukikije, nk’aho bashyizeho intambwe 50 ku nkengero z’ibiyaga, ubona ko byahawe ingufu ugereranyije n’ibindi bihugu.”

Ibihugu bihuriye muri GWP muri Afurika ni 8, aribyo u Rwanda, u Burundi, Zimbabwe, Ghana, Tunisiya, Cameron, Uganda na Mozambique.

Vincent de Paul Kabalisa, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amazi n’umutungo kamere mu Rwanda, we aravuga ko bimwe mu bikomeje kubangamira amazi, birimo ubwiyongere bw’abantu, gutema ibiti, imiturire itanoze n’ibindi.

Kabalisa avuga ko u Rwanda rurimo gushaka uburyo mu minsi iri imbere, hagiye gukorwa imibare yerekana uko amazi mu Rwanda angana, kugira ngo hanafatwe ingamba zo kuyitaho. U Rwanda kugeza ubu nubwo ubushakashatsi bukomeje, havugwa ko ubuso bwarwo bugizwe n’amazi ku kigereranyo cy’10%.

Safari Patrick, Umuhuzabikorwa wa gahunda wa GWP mu mushinga WACDEP w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aravuga ko iyi nama ari iya karere, bikaba biri muri gahunda yo kwita ku micungire y’amazi.

Yagize ati “WACDEP ifite gahunda zo gutanga amazi kugira ngo hafatwe ingamba zo kubungabunga amazi, ubu abaturage batuye Akarere ka Bugesera bafite ikibazo cy’amazi cyane cyane hafi y’ikiyaga cya Cyohoha, ubu tugiye kubaha amazi kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

Impuguke za GWP ziteraniye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .