Imishinga isubiza ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere igiye guterwa inkunga

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 1 Ukuboza 2015 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hirya no hino mu bice byo mu gihugu kimwe no ku isi, hagaragara ihindagurika ry’ibihe bigateza ingaruka nyinshi, Ubuyobozi bw’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije (FONERWA), buvuga ko bwiteguye gushyigikira imishinga myiza yasubiza ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Imibare itangwa n’iki kigega, igaragaza ko imishinga 28 ifite aho ihuriye n’ibidukikije ari yo ishyirwa mu bikorwa ku nkunga y’iki kigega cyatangiye muri 2012. Iyi mishinga ikaba irimo ishamikiye kuri Leta, ishamikiye ku miryango itari iya Leta n’iy’Abikorera.

Iyi mishinga yose imaze gutangwaho miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo ntibibujije ko 1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu utakara buri mwaka biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi wa FONERWA, Alex Mulisa, avuga ko ibikenewe gukorwa ari byinshi ugereranyije n’ubushobozi buhari, ariko n’abantu bakaba bakwiye gushyiraho akabo cyane ku bijyanye no kwita ku mazi y’imvura.

Yagize ati “Imishinga ni myinshi, ahubwo nuko isanga ibibazo na byo bifite uburemere. Akenshi nk’iby’imvura mubona n’imyuzure bituruka ku myubakire, kuko ayo mazi ajya muri Nyabugogo, ajya mu tubande dutandukanye mu gihugu aho aturuka tugomba kuhibaza, tuzi neza ko iki ari ikibazo kitwugarije. Ariko se tubishyira mu bikorwa gute kugira ngo dushishikarize abantu gufata amazi y’imvura?”

Imishinga iki kigega gitera inkunga, igera kuri 70% yihariye ibijyanye no kubungabunga amazi, naho indi irimo iyo kongera ingufu z’amashanyarazi no gufata neza ubutaka.

FONERWA kandi itangaza ko yiteguye kwakira indi mishinga ifite aho ihuriye no kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Alex Mulisa yagize ati “Dufite gahunda y’ukuntu twazajya duhamagaza imishinga kugira ngo dushobore no gufatanya. Iyo mishinga tuzajya tuyiga neza mu buryo bunonosoye, kugira ngo umushinga utoranyijwe koko ube ari umushinga ubikwiriye.Hari ibintu bijyanye n’ingufu, ubuhinzi bwa kijyambere, kubyaza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, imishinga y’ubuhinzi n’ibindi.”

Usibye kuba hari imishinga igera kuri 28 iri guterwa inkunga na FONERWA, harimo no kwiga indi mishinga 9 bagejejweho, aho no muri Mutarama 2016 bazakira indi mishinga.

Gutera inkunga imishinga gishobora kuba kimwe mu bisubizo birambye byakemura ikibazo cy’ubutaka bw’u Rwanda buhora butwarwa n’isuri ibujyana mu bindi bihugu.
[email protected]

Umuyobozi wa FONERWA,Alex Mulisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .