Ibyo u Rwanda rwaratira abitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere i Paris

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 30 Ugushyingo 2015 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ingamba zafatwa zo guhangana na yo irimo kubera i Paris mu Bufaransa (COP21), ni uwundi mwanya mwiza ku Rwanda wo kugaragaza ibyo rumaze kugeraho mu kurengera ibidukikije n’inzira yarwo igikomeza.

Muri iyi nama u Rwanda rurajwe ishinga no gukora ubuvugizi ku bihugu bikize, ngo bifashe ibikennye gutera intambwe yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibyo bihugu byateye imbere.

Kuva kuri uyu wa mbere umujyi wa Paris wakiriye abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, bitabiriye inama mpuzamahanga igamije kungurana ibitekerezo ku guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (COP21). Iyi nama yatangiye ku wa 30 Ugushyingo, izageza ku wa 11 Ukuboza 2015.

Muri iyi nama izitabirwa n’abasaga ibihumbi 40 baturutse mu bihugu 195, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Dr. Rose Mukankomeje n’abandi.

Inama COP21 igamije guhuza ibitekerezo n’imyanzuro ku bitegetswe buri gihugu ku isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Nubwo u Rwanda rukomeje gushakisha ingufu zitandukanye zo kunganira gahunda rwatangiye zo kurengera ibidukikije, rufite byinshi rwaratira amahanga ateraniye i Paris.

U Rwanda rwiyemeje kuvugutira umuti imihandagurikire y’ikirere

Kwita ku bidukikije hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo izo gukumira imyuka yanduza ikirere, ni umuhigo ukomeye u Rwanda rwihaye muri 2020, kandi ibipimo byerekana ko ugiye kweswa.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rwishyize hamwe n’ibindi bihugu 19 bihuriye ku kuba bisangiye ingaruka bigirwaho na yo (V20), hagamijwe kuzamura ijwi ryabyo mu gusaba ko hagabanywa ibyuka byoherezwa mu kirere ndetse no gutera inkunga igaragara gahunda zo gukumira no guhangana n’izo ngaruka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu nama COP21, u Rwanda ruzasangiza isi muri rusange ubunararibonye rufite mu guhanga ibishya mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga ibidukikije.

Aha twavuga ishyirwaho ry’ikigega cyo kubungabunga ibidukikije no gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’imindagurikire y’ikirere (FONERWA). Iki kigega ni cyo kinini cyo kuri uru rwego muri Afurika.

Biteganyijwe ko imikorere y’iki kigega na yo izagezwa ku bazitabira inama y’i Parisi mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no kurushaho gukurura inkunga zikenewe mu gukomeza gushyigikira ibikorwa byacyo.

30% by’ubuso bw’igihugu buzaterwaho ibiti

Indi ntambwe ishimishije ni uko hirya no hino mu turere tugize igihugu, hagiye guterwa ibiti bigera kuri miliyoni 30 mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushakira umuti urambye ingaruka zikomoka ku mihingagurikire y’ikirere.

Muri gahunda y’icyerekezo 2020, u Rwanda rwihaye, harimo ko amashyamba agomba kuba ari ku buso bungana na 30% by’ubuso bwose bw’u Rwanda.
Amashyamba mu Rwanda yihariye ubuso bwa hegitari 695,795 zingana na 29.3% by’ubuso bw’igihugu.

U Rwanda rwatewe ingabo mu bitugu mu mishinga yita ku bidukikije

Mu kwezi kwa cumi, u Rwanda rwabonye inkunga y’ibihumbi 300 by’Amadorali ya Amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 219, avuye mu kigega mpuzamahanga gishinzwe gutera inkunga imishinga igamije kubungabunga ibidukikije no kurengera ikirere (Green Climate Fund).

Iki kigega cyanashyize u Rwanda mu bafite uburenganzira bwo gufatanya na cyo ku rwego mpuzamahanga, bikazatuma u Rwanda ruhabwa miliyoni 50 z’amadolari yo guteza imbere imishinga yo kwita ku bidukikije.

U Rwanda rwemerewe guhabwa iyi nkunga kuko rwashyizeho itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije n’ibindi nko kuba rwaraje mu bihugu 20 ku Isi ku rutonde rwa ‘World Travel Guide’ muri Mata 2015.

Hashyizweho amategeko n’amabwiriza nk’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Nyuma yo gushyiraho itegeko rica ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije kandi ari byo ntwaro yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agamije guca imodoka zishaje zisohora ibyuka byangiza abantu kandi bigahumanya n’ikirere, ibi byakozwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange.

Icyakora nta wavuga ko inzira igeze ku musozo kuko mu nama irimo kubera mu Bufaransa, u Rwanda rugomba kwifatanya n’ibindi bihugu bigakora ubuvugizi bwo kubifasha gukomeza guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Mu gihe isi izaba ikomeje kubura igisubizo gihamye, igihombo cy’ubukungu ku mwaka gitewe n’imihindagurikire y’ibihe gishobora kurenga miliyari 400 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2030 ku bihugu bigirwaho ingaruka na yo.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama ku mihindagurikire y'ikirere, COP21

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .