00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko yatanze telefone 500 zigezweho zo gufasha impunzi muri gahunda ya Connect Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umushinga Inkomoko Entrepreneur Development ufasha ba rwiyemezamirimo batandukanye by’umwihariko abakorera mu nkambi ziri mu Rwanda, wiyemeje gutanga telefone 500 zigezweho kuri ba rwiyemezamirimo b’impunzi baherereye hirya no hino mu gihugu.

Byakozwe muri gahunda ya Connect Rwanda igamije guteza imbere ikoranabuhanga. Izi telefone zatanzwe ku bufatanye bwa Inkomoko Entrepreneur Development, MTN Rwanda, Minisiteri ishinzwe Ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Iyi nkunga yemejwe kuri iki Cyumweru mu gihe Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi, wizihizwa buri tariki 20 Kamena.

Intego ni ugufasha ba rwiyemezamirimo batandukanye b’impunzi kugera kuri serivisi zitandukanye mu buryo buboroheye zirimo iza Leta, iz’imari n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri rusange.

Gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe mu Ukuboza 2019 igamije gufasha imiryango idafite telefone zigezweho kuzibona kugira ngo ijyane n’abandi mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Inkomoko yatangaje ko iyo nkunga yatanzwe ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi, ari uburyo bwiza bwo gufasha impunzi n’abaturage baturiye inkambi kurushaho kugera kuri serivisi z’imari.

Ibikorwa byo gutanga telefone mu mpunzi bizatangirizwa mu Nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi aho Inkomoko imaze imyaka itanu ikorera.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Impunzi mu Inkomoko, Olive Ashimwe, yavuze ko telefone zizagira uruhare mu gukomeza gutanga serivisi muri ibi bihe bya COVID-19.

Yagize ati “Mu gihe cya COVID-19, kugabanya ingendo byagabanyije uburyo twajyaga dutangamo serivisi mu miryango y’impunzi. Nk’ubundi bucuruzi bwose, byabaye ngombwa ko twifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abagenerwabikorwa bacu. Byadufashije gukomeza gukorana na ba rwiyemezamirimo bacu nubwo ingendo zitari zemewe.”

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Julienne Oyler, yavuze ko gutera inkunga impunzi bigira uruhare mu kwihutisha iterambere.

Ati “Imikoranire ya Inkomoko na ba rwiyemezamirimo byagaragaje ko gushora imari mu bucuruzi bw’impunzi ari umusemburo w’iterambere ry’ubukungu. Twabashije kugeza amahirwe mashya y’iterambere, ishoramari n’ikoranabuhanga mu bafatanyabikorwa bacu.”

Telefone 500 Inkomoko yatanze zitezweho gukomeza kuziba icyuho muri serivisi z’imari, mu gihe uwo mushinga ugiye gutangiza porogaramu y’ikoranabuhanga izafasha impunzi n’imiryango ituranye n’inkambi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Iyi porogaramu ya telefone izaba iri mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili. Telefone zose zizatangwa na Inkomoko muri Connect Rwanda zizana n’iyo porogaramu.

Umwaka ushize ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi, Inkomoko ku bufatanye na Mastercard Foundation byatanze inkunga ya miliyoni 2.6 z’amadolari kuri ba rwiyemezamirimo b’impunzi basaga 3600, mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

Kuri ubu Inkomoko igaragaza ko iyo nkunga yatanzwe umwaka ushize, ubucuruzi bwatewe inkunga bumaze kunguka asaga miliyoni 10 z’amadolari, bwanahaye akazi abasaga ibihumbi 20. Ni mu gihe 98 % by’ubucuruzi bwari bwarafunze kubera Covid-19 bwongeye gufungurwa.

Inkomoko yiyemeje gukomeza gufasha mu guteza imbere impunzi harimo guha igishoro imiryango 25.000 y’impunzi mu myaka iri imbere, kandi byose bikazakorwa hashyirwa imbere ikoranabuhanga.

Inkomoko yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu mpunzi itanga telefone 500 zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .