Iyi modoka izwi nka Lightyear 0 isanzwe ikoranye ikoranabuhanga ryo gukoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi gusa ikagira umwihariko w’uko ishobora no gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Uyirebeye inyuma ifite imiterere ijya kumera nk’iya Rolls-Royce Spectre. Ifite igisenge gikoze mu buryo bwa ‘panneau solaire’ ku buryo gikurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, umuriro wazo ukabikwa muri bateri n’ubundi zisanzwe zijyamo umuriro w’amashanyarazi.
Iyo izi bateri zuzuye iyi modoka ishobora kugenda kilometero 700 itakenera kongera kongerwamo umuriro.
Umuyobozi Mukuru wa Lightyear, Lex Hoefsloot, yavuze ko bahisemo gukora imodoka ifite iri koranabuhanga ryo gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kuko basanze n’izikoresha amashanyarazi hari uburyo zangiza ikirere.
Ati “Gukora imodoka zikoresha amashanyarazi ni intambwe igana mu cyerekezo cyiza ariko nazo zubakiye cyane ku ngomero kandi izi ngomero nazo zikoresha ingufu zangiza ikirere.”
Yakomeje avuga ko iyi modoka bakoze yizewe cyane mu gukoresha ingufu zitangiza ikirere kuko izajya ishyirwa ku muriro gake cyane kuko ifite iri koranabuhanga ryo gukoresha ingufu z’izuba.
Mu igerageza ry’ibanze ryakozwe, byagaragaye ko mu gihe cy’impeshyi muri Amsterdam izi modoka zagenda amezi abiri bidasabye kuzongeramo umuriro. Kubera ubwinshi bw’izuba ryo muri Portugal ho zishobora kugenda amezi arindwi.
Uyu mwaka uzarangira uru ruganda rushyize ku isoko imodoka 949 zo muri ubu bwoko, biteganyijwe ko igiciro cyazo kizaba ari ibihumbi 265$, gusa uru ruganda rutangaza ko guhera mu 2024 ruzatangira gukora n’izindi modoka zihendutse zizaba zifite iri koranabuhanga ku buryo imwe izaba igura ibihumbi 30$.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!