00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basabwe kwitwararika ku bitero by’ikoranabuhanga byakajije umurego

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 11:28
Yasuwe :

Uko ibikorwa byinshi bigenda byimurirwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda ni ko ab’akaboko karekare bagenda biga amayeri mashya yo kurikoresha bacucura abantu utwabo cyangwa bakifashisha amakuru bwite y’abantu mu buryo butemewe.

Mu 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwahombeje abantu miliyoni 25.9 Frw mu birego 39 rwari rwakiriye kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe ndetse amezi atatu yakurikiye buriyongera, amafaranga yibwe aba miliyoni 44 Frw.

Uku kwiyongera k’ubu bujura byagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ukwakira 2021 mu nama yateguwe n’Ikigo gikurikiranira hafi iby’Ikoranabuhanga BICT (Broadcasters of Information, Communication and Technology); yahuje inzego za leta, inzobere mu by’ikoranabuhanga, abarimu ndetse n’abanyeshuri, hagamijwe kureba uko iki kibazo cyavugutirwa umuti.

Inzobere mu by’Ikoranabuhanga Ishinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Haesen Maurice, yavuze ko ibitero by’ikoranabuhanga byiyongereye mu Rwanda cyane cyane ibigamije kwiba abantu amafaranga.

Yagize ati “Icyagaragaye ni uko ubujura bw’ikoranabuhanga bwiyongereye ku kigero cya 70% cyane cyane mu bijyanye n’imari […] ibi bikunze gukorwa mu buryo bw’ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga. Bakaguhamagara cyangwa se bakakoherereza ubutumwa agusaba amafaranga yitiriye abandi bantu.”

Yasabye Abanyarwanda kuba maso cyane muri ibi bihe bya Covid-19, bakirinda aba batekamutwe ndetse mu gihe bibayeho bakabimenyesha RIB kuko abatanga amakuru y’ubu butekamutwe bakiri bake bityo bikaba ingorabahizi kubikumira.

Yongeyeho ati “Umunyarwanda wese agomba kumenya ko uko kera umuntu yarindaga umutungo we bisigaye bitandukanye n’ubu ngubu. Tumenye ko ya mafaranga twashyiraga mu ihembe ubu dusigaye tuyajyana mu Isi y’ikoranabuhanga, aho hantu dukwiriye kuharinda, tukaba maso.”

Ibitero by’ikoranabuhanga byagiye bigaragaza ubwiyongere bukabije uko imyaka yagiye ihita ku buryo nta gikozwe byakomeza kwiyongera kurushaho kuko nko mu 2017 RIB yakiriye ibirego 47 birimo 40 byakorewe muri Kigali byatumye abantu bahomba miliyoni 298 Frw n’amayero 106.000.

Mu 2018 hakiriwe ibirego bigera kuri 741 mu gihugu hose, muri byo 381 byari byakorewe i Kigali ndetse byibiwemo miliyoni 978 Frw na 256.000$.

Umuyobozi wa BICT, Uzaruharanira Marc, yavuze ko ubu bwiyongere buterwa n’umubare munini w’abantu bakoresha ikonabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, avuga ko hakenewe izindi mbaraga zirenze izisanzwe zo kurwanya iki kibazo.

Yagize ati “Buri wese ni inshingano ze kugira uruhare mu mutekano w’ikoranabuhanga. Yaba ari wa muturage uri kurikoresha ashaka serivisi, akeneye kumenya uko agomba kwitwara mu gihe ari gukoresha izi serivisi, yaba ari utanga izi serivisi nawe akwiye kumenya uburyo akwiye kurinda umutekano wa serivisi atanga kugira ngo hatagira abamucuza utwe.”

U Rwanda nubwo ruhura n’ibitero by’ikoranabuhanga ariko ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite inzego ziri hafi mu kubyirinda. Raporo ya 2020 ku mutekano wo kuri murandasi yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho mu by’Ikoranabuhanga, ITU, yarushyize ku mwanya wa Karindwi muri Afurika ndetse no ku wa 57 ku Isi mu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.

Inzobere mu by’Ikoranabuhanga Ishinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Haesen Maurice, yasabye Abanyarwanda gukanguka bakirinda abateka imitwe bakoresheje ikoranabuhanga
Uzaruharanira uyobora BICT yavuze ko ubwiyongere bw'abakoresha ikoranabuhanga aribwo ntandaro y'ubujura bukorerwa kuri murandasi
Inama yize ku bijyanye n'ikoranabuhanga n'ibitero birikomokaho yari yitabiriwe n'inzego zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .