Abanyeshuri ba IPRC Karongi bakoze ikoranabuhanga rizajya rigenzura imyotsi y’imodoka ihumanya ibidukikije

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyeshuri batatu bo mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Karongi ryakoze ikorabuhanga rishobora gupima no kugenzura ingano y’imyuka ihumanya ikirere isohoka muri moteri y’imodoka.

Iryo koranabuhanga bise ‘Vehicle Pollution Restricting System’ rifite umwihariko wo gupima ingano y’umwuka uhumanya ikirere wo mu bwoko bwa ‘Hydrocarbon’, rikamenyasha umushoferi niba washyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, kugira ngo yihutire kuyikoresha, yatinda kuyijyana igahita yanga kugenda.

Ni ikoranabuhanga bakoze mu gihe cy’amezi atatu baritangaho amafaranga ibihumbi 250 Frw ariko bateganya ko kurishyira mu modoka bizajya bitwara nibura ibihumbi 150 Frw.

Tuyizere Emmanuel uri mu barikoze yatangarije IGIHE ko iyo umwuka uhumanya ubaye mwinshi mu modoka, ako gakoresho gatanga ubutumwa kuri shoferi.

Yagize ati “Twebwe twafashe nk’iyo mashini yabo [Polisi ikoresha ipima umwuka] dukora uburyo twipimira iyo myotsi ariko tuyishyira mu modoka, twongeraho ko iyo imyotsi isohokamo irimo kwangiza ikirere ihita ibimenyasha shoferi ako kanya akaba yajya gukoresha imodoka. Ikirenze ni uko iyo atagize icyo akora nka nyuma y’amasaha atatu ihagarara.”

Yakomeje agira ati “Iri koranabuhanga rifite aho rihurira na moteri y’imodoka ku buryo rishobora kuzimya moteri bitewe n’ingano ya wa mwotsi uhumanya ikirere irimo gusohora.”

Muri Nyakanga uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bw0 gupima imyuka ihumanya mu modoka zikoreshwa mu Rwanda.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko “Iyo urebye ibinyabiziga binyura hano (Controle technique), ibitambuka nta kibazo biri hejuru ya 75%. Abantu 25% baje aha ngaha ni bo tugira inama bagasubira kureba ibyo bahindura.”

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Aka gakoresho ni ko kiyandikamo ingano y'umwuka uhumanya imodoka ishobora gusohora
Ikoranabuhanga bushya rizafasha kugenzura imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere ku buryo igihe kizajya kigera zikazima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .