Mu gukoresha WhatsApp, umuntu wakiriye ubutumwa burimo nk’ibitutsi cyangwa akohererezwa ubutari umwimerere buzwi nka spam, ashobora kubimenyesha abagenzuzi ba WhatsApp (report) bugasibwa, n’iyo nimero ikabuzwa kongera kubwohereza.
Mu buryo buri mu igerageza, WhatsApp ishaka gutera indi ntambwe mu gukumira abafite imyitwarire idahwitse kuri uru rubuga, ku buryo umuntu usagariwe azaba ashobora kwitabaza ubugenzuzi bwa WhatsApp, nk’uko byatangajwe na WaBetaInfo.
Mu gihe hari ubutumwa bugaragajweho ikibazo binyuze mu nzira zateganyijwe, buzajya bwoherezwa mu bubiko bwa WhatsApp kugira ngo busomwe ndetse busesengurwe n’abagenzuzi. Bazaba basesengura niba ikirego gitanzwe gifite ishingiro, cyangwa niba nimero yakoreshejwe ikwiye guhagarikwa kuri WhatsApp.
Hari abagaragaza impungenge ku gikorwa cyo gusoma no kugenzura ubutumwa bw’abandi bantu, niba bizagarukira ku butumwa bwagaragajweho ikibazo cyangwa niba hazabaho kurengera, bagasoma ikiganiro cyose.
Bibaye mu gihe WhatsApp irimo gukora amavugurura menshi arimo ubutuma bwisiba nyuma y’igihe runaka.
Hari amabwiriza menshi WhatsApp yavuguruye, aho byatangajwe ko umuntu azaba ategetswe kuyemeza uko yakabaye, bitabaye ibyo ashobora kuzahagarikwa kuri uru rubuga ubwo impinduka nshya zizaba zigiye mu bikorwa guhera ku wa 8 Gashyantare 2021.
Uru rubuga ruheruka kugurwa na Facebook, bibarwa ko rukoreshwa n’abantu benshi cyane ku Isi, ku buryo bibarwa ko runyuzwaho ubutumwa miliyari 100 ku munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!