00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ampersand yashowemo asaga miliyari 3 Frw mu gukwirakwiza moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 Mata 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3.5$ mu kurushaho gukwirakwiza moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.

Umushinga wa EIF (Ecosystem Integrity Fund) ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ushora imari mu nganda no muri sosiyete zikoresha ingufu z’amashanyarazi ugamije kurengera ibidukikije, niwo washoye arenga miliyari 3 Frw muri Ampersand.

Ni ubwa mbere hashowe amafaranga angana gutya muri sosiyete itanga serivisi z’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi wa Ampersand, Josh Wale, yavuze ko kuba hashowe amafaranga menshi mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi, ari intambwe nziza itewe mu 2021, bizatuma haboneka abashoferi benshi muri Afurika y’Iburasirazuba bakoresha moto z’amashanyarazi.

Yongeyeho ati “Twishimiye iri shoramari ry’amateka EIF yakoze. Ubu dufite ikizadufasha kugera ku ntego yacu, aho duteganya ko mu 2030 tuzaba twahinduye moto zingana na miliyoni eshanu zo muri Afurika y’Iburasirazuba, zigakoresha ingufu z’amashanyarazi aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli.”

“Ubu bufasha bwa EIF bugiye gukuraho imyumvire idahwitse y’uko ibihugu bikize ari byo bizabanza kugira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi maze ibikennye bikagerwaho nyuma, bikoresha ibinyabiziga byabanje gukoreshwa.”

Moto, ni bwo bwoko bw’ibinyabiziga bwifashishwa cyane muri Afurika by’umwihariko iy’Uburasirazuba, aho hakoreshwa izigera kuri miliyoni 5, ariyo mpamvu Ampersand ariho yashyize ingufu mu guteza imbere izikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Umwe mu bayobozi ba EIF, James Everett, yavuze ko yishimiye gufatanya n’iyi sosiyete mu rwego rwo kwirinda ibihumanya ikirere.

Ati “Dufitiye icyizere sosiyete ya Ampersand, turizera ko igihe ari iki. Twishimiye gufatanya na Ampersand nka sosiyete yatangiriye mu Rwanda igakomeza no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.”

“Twizera ko gukoresha amashanyarazi mu binyaziga by’amapine abiri cyangwa atatu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira ingaruka nziza ku mihindagurikire y’ikirere ndetse bikanongera umwuka mwiza mu mijyi iberamo urujya n’uruza rw’ibintu byinshi.”

Ampersand niyo ikora batiri nini zishyirwa muri moto kugira ngo ibashe gukoresha ingufu z’amashanyarazi, aho ikura ibikoresho by’ibanze hanze y’igihugu zigateranyirizwa mu Rwanda ndetse ifite station zabugenewe aho izo moto zishyirirwamo umuriro.

Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana n’abo.

Ubu iyi sosiyete irateganya kwagura ibikorwa byayo muri Kenya ahari isoko rya moto nyinshi, aho mu 2019 hagaragaye ko hakorera moto zirenga ibihumbi 210.

Moto zikoresha umuriro w'amashanyarazi zirahendutse kandi ntizangiza ikirere
Ampersand ifite station zabugenewe, aho moto zishyirirwamo umuriro

Amafoto: Ampersand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .