Apple na Google zutswe inabi kuri porogaramu ifasha abagabo kuneka abagore

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Sosiyete zicuruza ibikoresho by’Ikoranabuhanga za Apple na Google zokejwe igitutu kubera porogaramu iri mu bubiko bwazo (application) ifasha abagabo bo muri Arabie Saoudite gukurikirana ingendo z’abagore babo.

Daily mail yanditse ko iyi porogaramu yiswe Absher, yahanzwe na Guverinoma ya Arabie Saoudite, ikoreshwa hanekwa abagore, no guhagarika abashaka gusohoka mu gihugu.

Iyi porogaramu igaragara mu bubiko bwa Google Play na iTunes imaze gufatwa n’abashaka kuyikoresha (download) barenga miliyoni.

Absher ifasha abagabo kubona amakuru mpamo ku gihe n’uburyo abagore bashobora kurenga imipaka ya Arabie Saoudite, ikabamenyesha.

Amategeko iki gihugu kigenderaho ateganya ko ‘buri mugore agira umukurikiranira hafi mu ifatwa ry’ibyemezo’ ukurikirana ingendo ze, ushobora no kumubuza kujya ku bibuga by’indege no gukoresha imihanda yihariye.

Porogaramu ya Absher ikumira abagore mu ngendo, yatumye impirimbanyi z’uburenganzira bwabo n’impunzi zizamura amagambo menshi muri iki gihugu, aho imibereho y’abari n’abategarugori ikakaye.

Umugore ugerageje kurenga agace yagenewe, umukurikirana ahita abona ubutumwa butuma uwagize igitekerezo cyo guhunga Arabie Saoudite, atarenga umutaru.

Umurinzi wita ku mugore ni we ubona impushya umugore agenzura yemerewe ndetse akaba yanazihindura mu gihe abishatse.

Yasmine Mohammed wahoze ari Impirimbanyi ya Kiyisilamu wandika, akanakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’abagore, yavuze ko uburyo Apple na Google zatije umurindi ibikorwa byo kwanga abagore ari nk’icyorezo.

Yagize ati “Mbega amayobera. Mu Burengerazuba, iri koranabuhanga ryifashishwa mu kuzamura imibereho, muri Arabie Saoudite rigakoreshwa mu gushyira mu bikorwa ivangura rishingiye ku gitsina‘gender apartheid’.’’

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu ya Human Rights Watch (HRW) na Amnesty International yagaragaje impungenge ifite kuri iyi porogaramu.

Umushakashatsi wa HRW mu Burengerazuba bwo Hagati, Rothna Begum, yabwiye The Insider ko “Apple na Google zifite amabwiriza agenga porogaramu zihembera iterabwoba no guharabikana. Porogaramu nk’izi zitiza umurindi ibikorwa byonona uburenganzira bwa muntu birimo n’ihezwa rikorerwa abagore.’’

Impuguke zigaragaza ko guverinoma ikwiye gukura muri iyi porogaramu uburyo bwo ‘gufatirwa ibyemezo’ yifitemo, igakomeza imikorere isanzwe.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yahamagariye Apple na Google kwemera ko Absher iri gukoreshwa mu kubabaza abagore, inasaba impinduka ngo bitazongera kubaho ukundi. Sosiyete za Apple na Google ntacyo zirabivugaho.

Ububiko bwa iTunes na Google Play burimo porogaramu yitwa Absher igenzurwa na Guverinoma ya Arabie Saoudite mu kuneka abagore bashaka gusohoka mu gihugu
Porogaramu ya Absher iha abagabo ububasha bwo kugenzura aho abagore babo batemberera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza