COVID-19 ikomeje gutuma agaciro ka ’Zoom’ gatumbagira, umutungo wa nyirayo wikubye kabiri mu mezi atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibihugu byinshi n’ibigo bitandukanye bitaka ihungabana ry’ubukungu byatewe n’icyorezo Covid-19, ku rubuga rufasha abantu gukora inama mu buryo bw’ikoranabuhanga rwa Zoom ho si ko bimeze kuko ahubwo iki cyorezo cyatumye rurushaho gukoreshwa ndetse n’agaciro karwo kariyongera.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mbere y’uko Covid-19 ikaza umurego ngo ibihugu byinshi bitangire gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo, Zoom yari itaramenyekana cyane. Icyo gihe yabarirwaga agaciro ka miliyari 19$.

Mu gihe kitageze ku mwaka umutungo w’uru rubuga rutashoboraga gukandagira mu ruhando rw’ibindi bigo by’ikoranabuhanga warazamutse cyane uva kuri izi miliyari 19$ ugera kuri miliyari 139$.

Mu gihe gito gusa Zoom yabashije guhigika ibigo bikomeye mu bucuruzi birimo na ExxonMobil, imenyerewe mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli. Mu gihe ExxonMobil yinjizaga agera kuri miliyari 213.8$, Zoom yari ikiri ku rwego rwo kwinjiza miliyari 1.35 $.

Mu gihe gito cyane Zoom yabashije gukuraho iki kinyuranyo cyagaragaraga mu mutungo wayo n’uw’ibindi bigo by’ubucuruzi, ndetse kuri ubu yaciye kuri ExxonMobil, kuko yo ibarirwa agaciro ka miliyari 138.9$.

Uku kuzamuka kwihuse mu bijyanye n’umutungo wa Zoom byatumye n’umutungo wa nyirayo, Eric Yuan, urushaho kwiyongera ndetse wikuba hafi inshuro ebyiri mu mezi atatu.

Urutonde rwakozwe na Forbes ku wa 24 Ukwakira rwashyize uyu mugabo ku rutonde rw’abakire 400 ba mbere ku Isi, aho yabarirwaga umutungo ufite agaciro ka miliyari 11$, mu gihe cy’amezi atatu umutungo we wavuye kuri izi miliyari ugera kuri miliyari 21.3$.

Kugeza ubu Zoom iri mu bigo bifite imigabane ihagaze neza ku isoko ry’imari n’imigabane, ahanini biturutse ku mubare munini w’abayikoresha, aho babarirwa muri miliyoni 300.

Covid-19 yatumye abantu benshi batangira gukorera inama kuri 'Zoom' ari nabyo byabaye intandaro yo gutera imbere kwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .