Get Safe Online yashyizweho n’Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’amahanga n’Iterambere, ihabwa inshingano zo gushishikariza no kumenyesha mu buryo bunoze abanyamuryango b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’u Rwanda rurimo, akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.
Ikinyarwanda cyabaye ururimi rwa mbere rutari Icyongereza urubuga rwa Get Safe Online rushyizwemo, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugira ngo n’Abanyarwanda batumva Icyongereza bagire amakuru yabafasha mu gukumira ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi Ushinzwe Imibanire Mpuzamahanga muri Get Safe Online, Jenny Thornton, yavuze ko gushyira urubuga rwa GSO mu Kinyarwanda ari ikimenyetso gishimangira ubushake bwayo bwo kugera ku Banyarwanda bose.
Yagize ati “Gushyiraho urubuga ruri mu Kinyarwanda rugerwaho na buri wese kandi rutanga amakuru arambuye kandi yumvikana ni intambwe ikomeye ishimangira imbaraga z’ubukangurambaga bwa Get Safe Online mu Rwanda ndetse n’ubushake bwo kugera ku Banyarwanda benshi bishoboka.”
Yakomeje avuga ko intego y’iyi gahunda ari ukumenyekanisha ibyago bishobora kwibasira abakoresha ikoranabuhanga kugira ngo abantu babashe kubyirinda.
Ati “Muri ibi byago harimo kwibwa amakuru y’ingenzi kandi akomeye akwerekeye, kwibwa umwirondoro ugakoreshwa mu bikorwa bidakwiriye kandi binyuranyije n’amategeko, kwamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri mudasobwa yawe hagamijwe kuguca amafaranga mu buryo bw’amaherere, kwifashisha porogaramu za mudasobwa hagamijwe kukwinjirira muri mudasobwa, guterwa na virusi n’ibindi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko Get Safe Online yaje ikenewe kuko muri ibi bihe abantu bitabiriye cyane ikoreshwa ry’ikoranabuganga, bikaba ari ingenzi rero kumenya ko abarikoresha batekanye.
Yagize ati “Gahunda ya Get Safe Online yiyongereye ku zindi zisanzweho zigamije guteza imbere umutekano w’abantu igihe bakoresha ikoranabuhanga, rero hashingiwe ku bushake n’imbaraga Guverinoma ikomeje gushyira mu gufasha abantu kubona serivisi bakeneye hifashishijwe ikoranabuhanga, ni ingenzi cyane rero kumenyesha abantu ibijyanye n’umutekano wabo igihe barikoresha.”
Umuyobozi Uhagarariye Ishami rigenzura Ubuziranenge bw’Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine, yavuze ko ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga byiyongereye cyane kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira aho abantu bakoreraga mu rugo, avuga ko GSO izunganira mu byo bakoraga barwanya ibi byaha.
Yagize ati “Dukorana n’abashinzwe gukurikirana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga harimo Polisi na RIB tugafatanya gukurikirana abakoze ibyo byaha; icyo dukora ni ukumenya ko icyakorwa cyose kugira ngo ibyaha bitiyongera twagikoze, tukarinda amakuru y’abantu n’ay’ibigo, haboneka ibyo byaha tugakorana kugira ngo ababikoze bahanwe bikurikije amategeko.”
Yongeyeho ati “Twishimiye iyi gahunda ya Get Safe Online yo gushyira urubuga mu Kinyarwanda, kuko izafasha abantu benshi, baba abo mu mijyi no mu byaro.”
Ubukangurambaga bwa Get Safe Online bwatangijwe mu Rwanda ku wa 20 Nyakanga 2020, mu gihe abantu benshi bitabiraga gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, bugamije kubamenyesha akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!