Gmail yongeye kumara amasaha abiri idakora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, serivisi ya email za Gmail yavuyeho mu gihe cy’amasaha abiri, byongera impungenge ku bakoresha uru rubuga.

Ni ibintu bidasanzwe kandi biteye inkeke ku bakoresha porogaramu zitandukanye za Google nyuma y’aho kuwa Mbere Gmail n’izindi mbuga zayo nka Youtube, Google Classroom zivuyeho mu gihe cy’isaha.

Ahagana saa yine z’ijoro z’isaha ngengamasaha kuri uyu wa Kabiri nabwo Gmail yavuyeho, aho bamwe boherezaga ubutumwa bukabagarukira n’andi makosa.

Mu itangazo Google yashyize hanze yatangaje ko yamenye ibyo bibazo ariko ko babikemuye nubwo hakiri udukosa duke.

Google yatangaje ko barajwe ishinga no kuvugurura imikorere yabo ku buryo porogaramu zabo zikora neza kugira ngo zibere abazikoresha.

Ibibazo byakemutse neza ahagana saa yine zuzuye ku isaha ngengamasaha. Igenzura ryakozwe na Downdetector rivuga ko abagizweho ingaruka bagera ku 18 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .