Amatangazo azibandwaho akaba ari akoresha internet nyinshi n’umuriro mwinshi wa telefone cyangwa mudasobwa by’abakiliya.
Google yatangaje ko ubwo buryo buzatangira gukoreshwa muri Kanama uyu mwaka.
Iyo sosiyete yatangaje ko baje kuvumbura ko hari amatangazo yamamaza aza iyo umuntu ari kureba ibintu runaka kuri internet, agatwara umuriro mwinshi wa telefone ye cyangwa ama-inite ya telefone nyirayo atabizi.
Google ivuga ko akenshi ayo matangazo abayakoze baba batarayakoze neza ku buryo akoresha umuriro mwinshi cyangwa internet nyinshi.
Yatangaje ko bihombya umukiliya ukoresha Google Chrome kuko ama-inite ye ashobora gushira atayakoresheje cyangwa umuriro wa telefone ye ugashira atabizi.
Amatangazo azajya akumirwa ku bakoresha Google Chrome ni ashobora gukoresha internet ya megabit 4 cyangwa se ashobora kwiharira 27 % bya internet yose yakoreshejwe n’amatangazo yamamaza.
Google chrome ni isiakiro rya Internet ryatangijwe mu 2008, rihanganye n’andi mashakiro nka Internet Explorer na Firefox yari yarabanje mu kibuga. Chrome yakomeje guhatana iza kwigarurira benshi mu bakoresha internet.
Kugeza mu mpera za 2019, telefone miliyari eshanu ku isi zari zirimo porogaramu ya Google Chrome.

TANGA IGITEKEREZO