00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Greg Wyler mu bari inyuma y’umushinga w’u Rwanda wo kohereza satellites ibihumbi 300 mu isanzure

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 03:48
Yasuwe :

Umunyemari w’Umunyamerika, Greg Wyler, biravugwa ko ari umwe mu bashyigikiye umushinga Leta y’u Rwanda yateguye wo kohereza satellites 327.000 mu isanzure, zizafasha gukwirakwiza internet y’inziramugozi (wireless) hirya no hino ku Isi.

The Telegraph yatangaje ko yahamirijwe ayo makuru n’abantu babiri bakora mu by’isanzure ariko ntiyabavuga amazina.

Mu nyandiko z’ubusabe bwo kugira izo satellites mu isanzure u Rwanda rwoherereje Umuryango w’Abibumbye mu Ukwakira 2021, nta mazina ya Wyler agaragaramo ariko harimo ay’uwahoze ari umujyanama we, Tony Azzarelli.

Uwo umushinga wiswe “Cinnamon” uzaba urimo ibyogajuru bibiri, birimo Cinnamon-217 na Cinnamon-937 bizoherezwa mu isanzure ya hafi, ahitwa ‘‘Low Earth Orbit (LEO)” muri kilometero ziri hagati ya 550 na 643 uvuye ku Isi. Bizajya bikora nk’itsinda.

Byitezwe ko uzashyira igitutu ku w’Umunyemari w’Umunyamerika, Elon Musk, yise Starlink kugeza ubu umaze kugira satellites 1.800 mu isanzure, n’uwa Sosiyete ya OneWeb umaze kuhagira izigera kuri 322. Zose zikoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza internet ya Wireless hirya no hino ku Isi no kuyihutisha.

Greg Wyler aziranye n’u Rwanda mu ikoranabuhanga kuva kera

Izina rya Wayler rirazwi mu ikoranabuhanga n’itumanaho haba mu Rwanda no ku Isi hose.

Mu 2006 yari yihariye 99% by’imigabane ya Sosiyete y’Itumanaho ya Rwandatel (yaje gusenyuka mu 2011) abinyujije muri Sosiyete ye ya Terracom yatangaga serivisi zirimo iza internet.

Terracom yakwirakwizaga internet yifashisha imigozi (fiber) ariko habamo ibibazo bitandukanye bituma Wyler ayireka ahubwo afatanya na Liberty Global gutangiza indi Sosiyete yiswe “O3B” mu 2007.

O3B ikwirakwiza internet ya wireless yifashishije satellites. Mu 2009 ibigo birimo SES, Google na HSBC byinjiye mu mikoranire nayo, bituma ibasha gukusanya miliyali 1,2$.

Imaze kugira satellites 16 mu isanzure, yaguzwe na SES mu 2016 kuko inyungu yayo yari ikomeje kwiyongera dore ko muri uwo mwaka yari yinjije miliyoni 100$.

Ku ruhande rw’imikoranire ya Wyler n’u Rwanda mu by’isanzure, ni we watangije Sosiyete ya OneWeb ikwirakwiza internet ya Wireless.

Yayitangije mu 2012 ku nkunga ya Softbank, Bharti, Hughes, Intelsat, Virgin Group, Qualcomm, Airbus, Grupo Salinas, Maxar na Coca-Cola.

OneWeb irazwi cyane mu Rwanda kuko ni yo yarufashije kohereza mu isanzure satellite yiswe “Icyerekezo” ifasha ibigo by’amashuri byo ku Kirwa cya Nkombo kubona internet. Hari mu 2019.

Si aho gusa kuko hari n’ahandi ku Isi ifasha kugeza internet mu mashuri cyane ko ari yo ntego yatumye itangizwa.

Nyuma y’aho Wyler yavuye ku buyobozi bwa OneWeb abusimburwaho na Adrian Steckel kubera ibihombo iyo sosiyete yari yahuye nabyo.

Greg Wyler aravugwa mu mushinga w’u Rwanda wo kohereza satellites ibihumbi 300 mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .