00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe agapfukamunwa korohereza abantu kurya batagakuyemo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cya Israel bakoze ubwoko bw’udupfukamunwa two kwifashisha mu kwirinda Coronavirus, ariko tutabuza abatwambaye kuba bagira icyo barya.

Ni agapfukamunwa kameze nk’utundi twose ariko gafite umwanya hasi ushobora kunyuzwamo ibiryo mu gihe umuntu ari ku meza.

Uwo mwanya ufungurwa iyo umuntu agiye kurya, yarangiza akongera akawufunga cyangwa ukifunga.

Asaf Gitelis, Umuyobozi w’ikigo Avtipus Patents and Inventions cyakoze utwo dupfukamunwa, yavuze ko hari udufungurwa mu buryo busanzwe hakoreshejwe intoki n’utundi twifungura iyo ikanya cyangwa ikiyiko cyegereye umunwa, dukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ushobora kurya, kunywa ukishimisha hanyuma wamara kurangiza kurya ugafunga ukirinda kandi ukanarinda abo muri kumwe.”

Icyo kigo cyatangaje ko mu gihe kitarenze ukwezi baraba atangiye gukora udupfukamunwa tw’ubwo bwoko twinshi. Kamwe kazajya kagurwa hagati y’amadolari 0.85 n’amadolari 2.85.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .