00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasinywe amasezerano agamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwa Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Kamena 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga udaharanira Inyungu Digital Opportunity Trust wagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga IBM Team up, agamije kongerera ubushobozi urubyiruko ariko hibandwa cyane ku gitsina gore muri Afurika no muri Aziya.

Ubusanzwe Digital Opportunity Trust (DOT) ikorana bya hafi n’urubyiruko, ibigo byigenga, guverinoma zitandukanye n’imiryango igamije kurengera sosiyete, mu bihugu bisaga 25 kuva yashingwa mu 2001, ifite urubyiruko rusaga 6000 rwahinduye ubuzima bw’agera kuri miliyoni muri Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo na Canada.

DOT yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na IBM agamije kubakira ubushobozi urubyiruko rw’abakobwa n’abasore mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, kubagira abashobora guhangana ku isoko ry’umurimo, ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.

Imikoranire hagati y’impande zombi ishingiye ku bwuzuzanye aho IBM izakoresha ikoranabuhanga ryayo n’abahanga bafite inararibonye mu guhanga imirimo, naho DOT yo ikaba ari inzira yo kugera ku rubyiruko rwifuzwa.

Muri ibi bikorwa bigamije kubakira urubyiruko ubushobozi, DOT yatangaje ko izakorana n’imiryango itandukanye y’imbere mu bihugu kugira ngo bafashe abakiri bato kwisanga muri porogaramu ya IBM izwi nka Open P-Tech.

Open P-Tech ni uburyo bwo kwigisha ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga uwayigishijwe, ifasha kandi kugira ubumenyi bw’ibanze no guhangana mu ikoreshwa ikoranabuhanga.

Ubu ni uburyo bugamije guhereza abanyeshuri ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bukenerwa mu nguni zose, burimo gukoresha Al, Cloud computing, gukumira ibitero n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (Cybersecurity) no gukora igishushanyo mbonera “design thinging”, teaming na Presentation.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abagera ku bihumbi 40 bo mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Malawi, Ghana, Jordan na Lebanon. Muri aba bagera kuri 70% bazaba ari ab’igitsina gore.

Kuba abagore bari mu barebwa cyane n’iyi gahunda byatewe n’uko umubare w’abari mu bijyanye n’ikoranabuhanga ukiri muto, aho abasaga 50% by’abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bagaragaraga gake gashoboka mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imikoranire ku rwego Mpuzamahanga muri IBM, Justina Nixon-Saintil, yavuze ko iyo myumvire ariyo bifuza guhindura binyuze mu gukorana na Digital Opportunity Trust, cyane ko isanzwe ifite umubano mwiza n’urubyiruko hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Gutanga ubumenyi ku mwuga mu rubyiruko, by’umwihariko abagore na ba bandi baturuka mu miryango y’amikoro make, bishobora guhindura ubuzima. Hamwe n’ikigo nka IBM binyuze muri porogaramu ya Open P-Tech n’imbaraga z’imiryango irimo na DOT twifuza kongera ubumenyi no kubaremera amahirwe.”

Umuyobozi Mukuru wa DOT, Janet Longmore, yavuze ko ashingiye ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi yizeye ko bizatanga umusaruro.

Ati “DOT na IBM bifitanye amateka akomeye y’imikoranire kandi icyizere cy’iterambere gihuriweho gituma habaho imikoranire myiza. Ubu bufatanye binyuze muri iyi porogaramu ya Open P-Tech, ni urugero rwiza rw’uburyo inzego z’abikorera n’ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage byakorana, bigakoresha umutungo ukagirira akamaro urubyiruko, haba mu bice by’icyaro n’ibice bya kure. Twese twizera ko urubyiruko rwifuza guhanga udushya no kuba umusemburo w’impinduka mu mirimo y’ahazaza."

Ubushakashatsi DOT yakoze bwagaragaje ko urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ari rwo ruvamo abayobozi n’abagamije guhindura sosiyete barimo, igihugu ndetse n’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imikoranire ku rwego mpuzamahanga muri IBM, Justina Nixon-Saintil, yavuze ko ari ingenzi kongerera ubumenyi urubyiruko mu bijyanye n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .