Intego y’ubu buryo ni ukorohereza abacuruzi b’amafaranga yo guhamagara bazwi nk’aba-agents gukomeza akazi kabo mu gihe ayo bacuruzaga abashiranye.
Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Munyampundu Norman, yavuze ko ubu buryo buje bukenewe.
Yagize ati “Iyi serivisi izafasha abacuruzi mu gihe amafarana abashiranye cyangwa se ayo bafite adahagije guhita biguriza. Iyi nguzanyo izajya yishyurwa ku nshuro ikurikiyeho mu gihe umucuruzi agiye kurangura andi mayinite.”
Ubu buryo bwitezweho kongera umubare w’abatanga serivisi za MTN (agents) mu gihe ubucuruzi bukomeje kuzahuka nyuma y’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
MTN Rwanda yanogeje uburyo buzajya bufasha abo bacuruzi kwiguriza ndetse no kuba babasha kongera amafaranga yabo bacuruza binyuze kuri Mobile Money.
Ntabwo bikiri ngombwa ko abo bacuruzi bategereza abamotari bari basanzwe babagezaho amafaranga yo gucuruza mu gihe yabashiranye.
Munyampundu yagize ati “Ubu buryo bwo kwiguriza hamwe n’ubwo kongera amayinite yo gucuruza biciye kuri MoMo bugamije gukomeza gahunda yacu yo gushyira imbere ikoranabuhanga. Intego yacu nyamukuru ni ukwita ku bakiliya kandi twizeye ko ibi bizabagirira akamaro cyane.
Muri Gashyantare 2020, MTN Rwanda yakuyeho ikoreshwa ry’amakarita yo guhamagara, isigaza uburyo bwo kongera amayinite muri telefone hadakoreshejwe ikarita mu rwego rwo gushyigikira ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yagaragaje ko bishimiye kuba kugura amainite 100 % bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Twishimiye ko amayinite ya MTN ijana ku ijana agurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Binyuze mu kwaguka kw’abaduhagarariye bacuruza amayinite, twizeye ko ibi bizatuma tugera ku ntego zacu z’u Rwanda rw’ejo hazaza rushyize imbere ikoranabuhanga.”
Kugeza mu Ukwakira 2020, MTN Rwanda niyo sosiyete iza ku isonga mu kugira abakiliya benshi aho bangana na miliyoni 6.5, ni ukuvuga 61.2 % by’abakoresha telefoni bose bo mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!