Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, ni bwo aba bagore bahawe izi telefone zizajya ziborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo.
Ayo makuru arimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi.
Abari guhabwa izi telefone ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu gihugu binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Abo bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi.
Abahawe izi telefone babwiye IGIHE babyishimiye cyane kuko zigiye kuborohereza akazi kabo.
Zaninka Theresa yavuze ko iyi telefone izamufasha cyane mu bijyanye n’umwuga w’ubuhinzi akora.
Ati “Ndishimye cyane kuko bampaye iyi telefone kubera ko izamfasha mu guhana amakuru na bagenzi banjye no kujya mbasha kuvugana no muri RAB igihe wenda nzajya mbona ko ibihingwa byibasiwe n’indwara nzajya mpita mbiyimenyesha mbese mu by’ukuri izamfasha cyane.”
Mukakayibana Violette na we avuga ko yishimiye kuba yabonye telefone igezweho kuko aribwo bwa mbere agiye kuyikoresha.
Ati “Ubusanzwe nakoreshaga ka gatoroshi ku buryo hari ubwo baduhaga amahugurwa baduha imyitozo yo gukorera imwe ikanga noneho bakatubwira ko dukwiye gukoresha telefone zigezweho. Kuba nyibonye izamfasha cyane mu guhana amakuru na bagenzi banjye inamfashe kujya menya amakuru yose nk’abandi.”
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda bitewe n’uko yabahaye telefone kuko atari gupfa kubona amafaranga yo kuyigurira mu buryo bworoshye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko izi telefone aba bagore bahawe zizabafasha gukora neza umwuga.
Ati “Bizabafasha guhuza mu mikorere yabo no kwigiranaho kuko hari ibyiza usanga mu Mudugudu runaka cyangwa se mu Murenge runaka ariko bitari ahandi, bazahurizwa hamwe ku mbuga zibahuza hanyuma babashe kwigiranaho umunsi ku wundi binaborohereze nanone mu gutanga amakuru ku ndwara zishobora gutera zikibasira igihingwa runaka.”
Yakomeje avuga ko izi telefone zizafasha aba bahinzi kubona amasoko no kumenyekanisha ibyo bakora, anaboneraho kubasaba kuzifata neza bakazibyaza umusaruro.
Iki gikorwa cyo guha telefone abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi kiri gukorerwa mu turere twose aho biteganyijwe ko kizarangira zihawe abagore 3000.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!