Toyota na Honda zakuye ku isoko imodoka zirenga miliyoni esheshatu kubera ibibazo bya tekiniki

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ebyiri zikomeye ku Isi mu bijyanye no gukora imodoka, Toyota na Honda zombi zo mu Buyapani, zakuye ku isoko imodoka nyinshi kubera ibibazo bitandukanye zishobora guteza abazirimo.

Toyota yatangaje ko igiye gukura ku isoko imodoka miliyoni 3.4, muri zo miliyoni 2.9 ni imodoka ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibibazo biterwa n’ibikoresho birinda abagenzi mu gihe cy’impanuka, Airbag.

Imodoka zifite ibibazo ni iziri muri Amerika ya Ruguru, iyo hagati n’Amajyepfo zirimo izo mu bwoko bwa Corolla, Corolla Matrix, Avalon, na Avalon HV zakozwe hagati y’umwaka wa 2010 na 2019.

Ku rundi ruhande, Honda nayo yatangaje ko igiye gukura ku isoko imodoka miliyoni 2.7 zirimo 2.4 ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi 300,000 ziri muri Canada.

Ubwoko bufite ikibazo ni izitwa Acuras zakozwe hagati y’umwaka wa 1996 na 2003 zifite ibibazo bya “airbag” zifite inenge mu buryo zakozwe.

Imodoka za Toyota ziri gukurwa ku isoko kuko zagakwiye kuba zikoranye ikoranabuhanga rigenzura rikamenyesha umuntu niba hari impanuka igiye kubaho ku buryo icyo gihe airbag ihita yifungura hanyuma n’imikandara y’intebe ikifunga ikikomeza ku buryo umuntu atagira imvune ikabije.

Toyota yatangaje ko ikoranabuhanga riri muri ziriya modoka rishobora kudakora neza mu gihe cy’impanuka bitewe na kirogoya zishobora kubaho ku buryo Airbag zitafunguka n’imikandara ntiyifunge cyane.

Honda yo yavuze ko imodoka yakuye ku isoko zifite ikibazo cya Airbag zakozwe n’uruganda rwa Takata zikoranye amakosa ku buryo aho kugira ngo zikize ubuzima bw’umuntu zishobora guturika.

Toyota Matrix ni zimwe mu modoka za Toyota zahamagajwe n’uru ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .