Twitter yagize ikibazo cy’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku barimo n’abo mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Mata 2021 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Mu masaha y’umugoroba yo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, urubuga rwa Twitter rwagize ikibazo cy’ikoranabuhanga, aho abarukoresha batabashaga gukunda (like) ubutumwa, kugira icyo babuvugaho (comment) cyangwa ngo bongere kubukwirakwiza (retweet).

Abarenga ibihumbi 80 barimo n’abo mu Rwanda bagaragaje ko bahuye n’ibibazo bakoresha urwo rubuga mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’imwe kugera mu masaha y’igitondo gusa byaje gukemuka.

Ubutumwa bwagaragaraga nk’ibisanzwe, ariko umuntu akaba atakora like, comment cyangwa retweet.

Itsinda rya Twitter rishinzwe ubufasha, ryiseguye ku bagize ikibazo gusa ntiryavuga imvano yacyo.

Ibibazo nk’ibi byaherukaga kuba kuri Twitter mu Ukwakira 2020, aho byamaze amasaha arenga abiri. Icyo gihe yiseguye ivuga ko byatewe n’impinduka mu mikorere zitari zigambiriwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .