Umushinga witezweho kugeza internet mu byaro ugiye kugeragerezwa mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Ikigega Nyafurika kizwi nka ‘Africa50’ kigamije gushakira inkunga imishinga y’ibikorwa remezo cyahembye ibigo bibiri byagaragaje imishinga itanga icyizere mu irushanwa ryo guhanga udushya, ‘Innovation Challenge.’

Ibigo byahembwe birimo Poa! Internet na ARED Group, byashimiwe mu Iserukiramuco Nyafurika ry’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc ku wa 12 Ugushyingo 2020.

Ni ibigo bifite umwihariko mu kongera uburyo abantu bagerwaho na serivisi za internet nziza kandi ihendutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Ikigo cya Poa! Internet, gitanga serivisi za internet muri Kenya nicyo cyahembwe nk’icya mbere muri ‘Innovation Challenge’. Kizahembwa 100.000$, kinashyirwe mu bifashwa mu ishoramari rya Africa50.

Poa! Internet irateganya kugeragereza umushinga wayo wo kugeza internet mu byaro mu Rwanda, ireba ko uzatanga umusaruro mu bindi bihugu bya Afurika.

Iki kigo gitanga internet yihuta, ihendutse, ikoreshwa mu ngo no ku mishinga iciriritse yo mu byaro aho ikorera mu duce 31 mu Mujyi wa Nairobi no mu nkengero zayo.

Ikigo cyo mu Rwanda cya ARED Group nacyo cyahawe ishimwe ryihariye kubera uruhare rwacyo mu gushyiraho Shiriki Hub, wagereranya n’inyubako ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba ku buryo butuma ifasha ibikoresho [router] bitanga internet gukora nta nkomyi.

Iki kigo kizahembwa 50.000$ kubera imbaraga cyashyize mu kongera uburyo abatuye mu cyaro bagerwaho na internet.

ARED icuruza ibikoresho bitandukanye bitanga internet mu bice by’icyaro muri Afurika mu bihugu birimo u Rwanda, Burkina Faso na Côte d’Ivoire.

Umujyanama wihariye w’Umuyobozi wa Africa50, Carole Wainaina, yashimye ibigo byagaragaje umuhate wo guteza imbere ikoranabuhanga mu cyekerezo cya Afurika.

Yakomeje ati “Ubwo twatangizaga iri rushanwa mu 2019, twazirikanaga umumaro w’ikoranabuhanga nk’inkingi y’ibanze mu iterambere rirambye rya Afurika. Twizera ko gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ibikorwa remezo muri Afurika bitanga amahirwe y’ishoramari ndetse bikenera uburyo bushyo bujyana no gukorera ikoranabuhanga.’’

Africa50 Innovation Challenge yatangijwe mu 2019, yitabiriwe n’abafite imishinga 673 itanga ibisubizo bitandukanye, muri yo 80% yari iy’Abanyafurika.

Itsinda ry’inzobere 33 zo mu ngeri zitandukanye zasesenguye iyi mishinga zibanze ku dushya yifitemo, uburambe yerekana n’ibyo izakemura, bahitamo Poa! Internet na Shiriki Hub zageze mu cyiciro cya nyuma cy’imishinga irindwi yatangajwe muri Nyakanga 2020.

Africa50 yashyizweho n’abakuru b’ibihugu mu 2012, ishinzwe ku gitekerezo cya Dr Donald Kaberuka, wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), biba inzira yo kwishakira ibisubizo kw’Abanyafurika mu bikorwa by’iterambere hibandwa ku mishinga y’ingufu, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi bwa gaz n’indi.

Abanyamigabane ba Africa50 bagizwe n’ibihugu 28, BAD, Banki Nkuru y’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (BCEAO) na Bank Al-Maghrib, aho biyemeje gukusanya amadolari arenga miliyoni 800$ nk’imari shingiro.

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kugeragerezwamo umushinga wo gukwirakwiza internet mu byaro rwiyemeje kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Mu 2014 nibwo rwatangije ikoreshwa rya internet yihuta ya 4G, ndetse rukomeje gukwirakwiza umurongo mugari wa internet hifashishijwe ‘fibres optique’, intego ikaba kuyigeza mu turere 30 tugize igihugu.

Fibre optique yatumye ubuso burenga 95% bw’igihugu bugira ubushobozi bwo kwakira internet ya 4G LTE, ndetse ikanagura macye kuko GB 1 igura 0.56$ (533 Frw), ibituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’uwa gatanu muri Afurika mu kugira internet ihendutse.

Umushinga witezweho kugeza internet mu byaro ugiye kugeragerezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .