Uruganda rwa Apple rushobora gushyira hanze imodoka zitwara mu 2024

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Biravugwa ko uruganda rwa Apple rufite gahunda yo gusohora imodoka za mbere zarwo zitwara kandi zikoresha amashanyarazi mu 2025, aho byitezwe ko zizaba zifite batiri ikoranye ikoranabuhanga rihambaye.

Uruganda rwa Apple ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga gusa, nka telefone zo mu bwoko bwa iPhone, mudasobwa, amateleviziyo ndetse n’ibindi.

Uru ruganda mu 2014 rwatangiye umushinga witwa Project Titan, n’ubu utaragerwaho, ugamije gukora imodoka zitwara zikoresha amashanyarazi.

Umwe mu bazi neza aya makuru yabwiye Reuters ko izo modoka zizaba zifite bateri ikoranye ubuhanga kuko nk’uko yiboneye igishushanyo cy’uko izaba imeze.

Uruganda rwa Apple ubusanzwe ntacyo rujya rutangaza ku mishinga bateganya mu bihe biri imbere.

Mu gihe Apple yinjiye mishinga yo gukora imodoka, hari abavuga ko ibi bishobora kuzagora uru ruganda mu buryo bukomeye kugira ngo rutangire kubona inyungu ivuye muri uyu mushinga.

Ibi, abenshi babivuga bagendeye ku byabaye kuri Elon Musk, umugabo ufite uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uruganda rwa Musk rwitwa Telsa, rwatangiye kubona inyungu irambye hashize imyaka 17 rukora imodoka.

Uruganda rwa Apple rwanze gukorana n’ibindi bigo bisanzwe bikora bimwe mu bice biba bikoze imodoka, kuko bateganya kubyikorera byose.

Nubwo uyu mushinga ushobora kuzatinda bitewe n’icyorezo cya COVID-19, abatanze amakuru bavuga ko bitinze imodoka ya mbere yashyirwa ku isoko mu 2025.

Imodoka za mbere za Apple zitwara zizasohoka bitarenze mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .