00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp, Facebook na Instagram byahagaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ko bahuye n’ikibazo cy’uko zitari gukora.

Ku bakoresha WhatsApp ntibari kubasha kohereza, kwakira cyangwa gukoresha izindi serivisi zose ziboneka kuri uru rubuga nkoranyambaga, mu gihe abakoresha Facebook bifashishije mudasobwa bo itari no kubasha gufunguka. Ibi ni nako bimeze kuri Instagram.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara saa Cyenda n’iminota 45 ku isaha ngengamasaha (GMT). Amakuru dukesha France 24 avuga ko cyatangiriye mu mijyi ituwe cyane nka Paris na New York ariko biza kurangira bibaye ikibazo cy’Isi yose.

Mu Rwanda iki kibazo cyatangiye kugaragara ahagana saa Kumi n’Imwe, ku buryo benshi bahise batangira kwibaza icyabaye.

Umuvugizi wa Facebook ari nayo ibarizwamo izi mbuga nkoranyambaga z’indi abinyujije kuri Twitter yavuze ko “babizi ko hari abantu batari kubasha gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje agira ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire ku murongo. Turababwira uko byifashe vuba bishoboka.”

Facebook ntiyigeze itangaza icyateye iki kibazo. Bisanzwe bibaye ko “application” cyangwa urubuga bishobora kugira ibibazo bigaharika gukora ariko ntibisanzwe ko abatuye Isi bose bahurira kuri iki kibazo.

Abatuye Isi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'uko WhatsApp, Facebook na Instagram byahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .