00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Xiaomi yo mu Bushinwa yahigitse Apple ku mwanya wa kabiri mu gucuruza telefoni zigezweho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abashinwa icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, Xiaomi, yahigitse Apple y’Abanyamerika ku mwanya wa kabiri mu gucuruza telefoni zigezweho (smart phone) nyinshi.

Mu bushakashatsi bwa kabiri bwa Canalys isanzwe ikorera inyigo isoko rya smart phone buri mezi atatu, hagaragajwe ko Samsung yo muri Koreya y’Epfo ari yo ya mbere aho yihariye 19% by’isoko rya telefone zigezweho, Xiaomi ikagira 17%, naho Apple yasubiye inyuma umwanya umwe iba iya gatatu na 14%.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Canalys, Ben Stanton, yavuze ko ibikorwa bya Xiaomi bigenda byaguka no ku yindi migabane itari Asia ibarizwaho.

Ati “Xiaomi iri kwagura ibikorwa byayo mu mahanga vuba vuba, kandi uko ikura ni ko ihinduka. Ubu iri guhindura uburyo bw’ibikorwa byayo biva mu kuba ibihanganye bikaba ibyigaruriye isoko. […] Icyakora ugereranyije na Samsung na Apple, ibiciro igurishaho biri hasi hagati ya 40% na 75%.”

Stanton yasobanuye ko iyo sosiyete yazamutseho 300% muri Amerika y’Amajyepfo, 150% muri Afurika na 50% mu Burengerazuba bw’u Burayi.

Iherutse no gukurwa ku rutonde rwa sosiyete z’Abashinwa zitemerewe gukorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse Xiaomi, Oppo na Vivo z’Abashinwa ni zo zajemo iya kane n’iya gatanu aho buri yose ifite 10%.

Iyo nyigo yerekana kandi ko iryo soko ryazamutseho 12% ku rwego rw’Isi, hagasobanurwa ko uko ubukungu bugenda buzahuka nyuma y’umwaduko wa COVID-19 ariko naryo rigenda ryaguka.

Ibi birerekana izamuka ry’u Bushinwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu myaka mike ishize.

Muri sosiyete eshanu za mbere zacuruje telefone nyinshi zigezweho, eshatu ni izo mu Bushinwa
Xiaomi yahigitse Apple ku mwanya wa kabiri mu gucuruza smart phones nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .