00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zipline yakusanyije miliyoni 250$ yo kwagura ibikorwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanyamerika itanga serivisi zo gukwirakwiza ibikoresho byo kwa muganga yifashishije drones, Zipline, yakusanyije miliyoni 250$ yo kwagura ibikorwa cyane muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19.

Coronavirus yasubije ubukungu bw’Isi inyuma n’ibigo byinshi bigwa mu gihombo. Serivisi itanga ni zo ziri ku isonga mu bikenewe cyane muri ibi bihe, haba mu gukwirakwiza imiti, ibikoresho by’ubwirinzi ku baganga n’inkingo.

Miliyoni 250$ Zipline yakusanyije zatumye agaciro kayo kazamuka kagera kuri miliyari 2,75$ ndetse zitezweho kurushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika na Amerika.

Mu Rwanda Zipline izwi cyane kubera ikoreshwa rya drones yahatangirije mu 2016, zifashishwa mu gukwirakwiza amaraso, inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga zibigeza aho bikenewe mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

Uretse aho bikenewe vuba, hari n’aho zifashishwa bitewe n’uko imihanda yaho itameze neza ku buryo byagora imodoka kuhagera cyangwa yatwara iyo miti ikayangiza kubera kugenda yicunda.

Ubu itanga izo serivisi mu bigo nderabuzima 260, ifite ibyicaro i Kayonza na Muhanga.

Muri Gashyantare uyu mwaka yatangiye kujya itanga serivisi zayo amasaha 24 ku yandi iminsi yose mu Rwanda, naho muri Werurwe yatangaje ko ifite gahunda yo kugeza imiti mu ngo z’abarwayi hirya no hino hifashishijwe izo drones n’ubundi.

Zipline kandi itanga serivisi zo gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga no muri Ghana, Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Zipline , Keller Rinaudo, yabwiye Tech Crunch ko hari n’amasezerano mashya y’imikoranire aherutse gusinywa muri ibyo bihugu y’ahantu hashya hazajya hagezwa serivisi nk’izo.

Yavuze ko ibikorwa byayo bikomeje kwaguka kubera imikoranire bafitanye n’ibigo bikomeye nabyo bisanzwe bifasha mu kugeza ibicuruzwa n’ibindi bintu iyo bijyanwa.

Ibyo ni iby’Abanyamerika birimo icyitwa UPS (Ishami rikorera mu Rwanda) n’icyitwa Walmar hakaba n’icy’Abayapani, Toyota.

Rinaudo yakomeje agira ati “Kuba ibigo byinshi bikomeye nka Toyota na Walmart bitangiye gushora muri ubu bwikorezi, ntekereza ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko abantu babona ko birimo kuza.”

Zipline yagiye yitabazwa mu gukwirakwiza ibikoresho abaganga bifashisha mu bwirinzi, igira n’uruhare mu bwikorezi bw’inkingo aho iteganya kuzaba yaratwaye dose miliyoni 2,4 mu mpera z’uyu mwaka.

Ubu iri mu biganiro n’Urwego rushinzwe iby’Indege za Gisivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) bigamije ko ihabwa icyemezo kiyemerera gukora no mu bihe bigoye by’icyorezo, aho izaba ibaye iya mbere igihawe muri sosiyete zifite drones.

Zipline yakusanyije miliyoni 250$ yo kwagura ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .