Imiterere ya VW Passat, imwe mu modoka zigiye guteranyirizwa mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kamena 2018 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Inkuru yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda yakiranwe ubwuzu n’abarutuye, biba ibyishimo bishamikiye ku mikoranire y’igihugu n’Uruganda rwa Volkswagen rwo mu Budage ruri mu zikomeye ku Isi ku isoko ryo gukora no gucuruza imodoka.

Ntibikiri inzozi! Uko iminsi yicuma niko igihu cyeyuka ku mushinga mugari wa Volkswagen igiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018.

Muri Mutarama 2018, Volkswagen yatangaje ko igiye gushora angana na miliyoni $20 mu cyiciro cya mbere cy’umushinga ifite mu Rwanda, harimo guteranya imodoka 5000 ku mwaka. Izizajya zibandwaho zirimo VW Polo, VW Passat Sedan na VW Teramont for Sport Utility Vehicle (SUV).

Muri iki cyerecyezo, Uruganda rwa Volkswagen rwaganuje abitabiriye Transform Africa 2018 ku munyenga w’imodoka zo mu bwoko bwa Passat, buri mu zo uru ruganda ruzateranyiriza mu gihugu.

Mu bwoko bwinshi ikora harimo n’imodoka za Volkswagen Passat zatangiye gushyirwa ku isoko mu 1973, zikaba zimaze kuvugururwa inshuro umunani.

Ivugururwa riheruka ryabaye mu 2012 aho izakozwe zizwi nka Volkswagen Passat “B8”. Iyo urebye imimerere yazo ijya gusa n’uburyo bwakoreshejwe hubakwa imodoka zo mu bwoko bwa Audi 80 na A4 z’uruganda rwa Audi.

VW Passat igezweho (B8) yamuritswe ku wa 3 Nyakanga 2014. Izi modoka zisanzwe ziteranyirizwa mu mijyi ya Emden na Zwickau mu Budage. Imodoka nshya yo mu bwoko bwa Passat yagejejwe ku isoko ry’i Burayi mu 2014 mu gihe izoherejwe ku isoko rya Amerika ya Ruguru ziswe Volkswagen Dasher.

Ubwiza bwa VW Passat bubengukwa na benshi bitewe n’uburyo ishashagirana n’uburyo yashushanyijwemo. VW Passat ireshya na metero 4.87, ifite intebe zituma uyicayemo yisanzura ndetse afite umutekano bitewe n’ikoranabuhanga ry’ubwirinzi bw’impanuka.

Inafite utwuma tuzana ubehehere mu modoka, buton ifungurwa na telecommande ndetse n’ikoranabuhanga rishobora kwakira ibikoresho bitandukanye k’ushaka kumva umuziki.

Volkswagen Passat ifite moteri ikozwe mu bitembo 6 bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ zizwi nka V6. Volkswagen yagennye ko nibura iyi modoka ishobora kugenda ibilometero 115 872 cyangwa imyaka itandatu, igihe kirekire ugereranyije n’izindi modoka zo mu rwego rumwe zishobora kwifashishwa n’umuryango mu gutembera.

Volkswagen Passat NMS icuruzwa muri Koreya y’Epfo, u Bushinwa no ku isoko ry’Uburasirazuba bwo hagati, yatsindiye igihembo cy’ubwoko bw’imodoka nziza mu 2012.

Imodoka za VW Passat zigurishwa kuva ku $22,995, akabakaba miliyoni 19 Frw kugera kuri $34,650, abarirwa muri miliyoni 29 Frw.

Ku isoko ry’imodoka zihenze, Hongqi L5 ikoreshwa n’abanyacyubahiro mu Bushinwa igurwa $800,000; Bentley Mulsanne ihagaze $405,471 na Rolls-Royce Ghost iri ku $250,000.

Mu 2016 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Volkswagen yo gutangira gukorera mu gihugu. Byitezwe ko uru ruganda ruzaha akazi abagera ku 1000.

Izi modoka zizanakoresha uburyo buzwi nka ‘Integrated Mobility Solutions’, aho uzajya usanga imodoka ziparitse ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni, ibizwi nko gusangira imodoka. Umunyarwandakazi, Michaella Rugwizangoga, ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda.

U Rwanda rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 12, mu mwaka ushize habarurwaga imodoka zigera ku bihumbi 300, ziganjemo izinjijwe mu gihugu zarakoze by’umwihariko iziva mu bihugu nk’u Buyapani.

Buton ikoreshwa mu kwatsa no kuzimya imodoka
Imodoka ya VW Passat ifite imisego iteye amabengeza kandi igezweho
Izi modoka zikozwe mu bikoresho bigezweho
Imodoka zo mu bwoko bwa Passat zatangiye kugaragara ku isoko mu myaka yo hambere
Izi modoka zubakanye ikoranabuhanga rigezweho
Radio yayo ikoreshwa bidasabye gukanda ahantu
VW Passat ni imwe mu modoka zigiye guteranyirizwa mu Rwanda
VW Passat zo mu bwoko bwa Sedan ni zimwe mu zigomba gukorerwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza